Kimisagara: Hagaragaye umurambo w’umusore

Kimisagara: Hagaragaye umurambo w’umusore

Mu Mudugudu wa Nyakabingo mu Kagari ka Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 34 y’amavuko.

Uyu murambo wagaragaye muri aka gace, mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025.

Abaturage babwiye Rotorovizeri ko bakeka ko uyu musore yishwe n’inzoga z’inkorano yari yanyweye.

Aba baturage bemeza ko nyakwigendera yasanganywe telefone nto n’amafaranga ibihumbi 2.

Umwe yagize ati ” Bamusanganye amafaranga ibihumbi 2 na ka telefone gato gusa.”

Yongeyeho ko uyu musore ashobora kuba yishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge yari yaraye anyweye.

Aya makuru akimenyekana inzego z’umutekano zahise zihagera, umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe mbere yo gushyingura.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *