Kinyinya: Hagiye kubakwa inyubako zizuzura zitwaye miliyari 50 Frw

Kinyinya: Hagiye kubakwa inyubako zizuzura zitwaye miliyari 50 Frw

Ikigega cy’Igihugu gitera Inkunga Imishinga Irengera Ibidukikije (FONERWA), cyahishuye ko umushinga urambye wo guhindura imiturire ku musozi wa Kinyinya mu Mudugudu wa Ngaruyinka mu Karere ka Gasabo uzatwara miliyoni 35.1 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu gishushanyo mbonera cy’iyo miturire ibana neza n’ibidukikije, ni igice cy’umushinga wagutse wo kubaka Umujyi wa Kigali utangiza ibidukikije (Green City Kigali GCK) biteganywa ko uzuzura utwaye nibura miliyari zisaga 380 mu Mujyi wa Kigali.

Uwo mushinga ni na cyo cyerekezo cy’iterambere ry’imiturire ishyigikira icyerekezo cy’Igihugu cyo kubaka sosiyete irambye, idaheza kandi ifite ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Binyuze muri uyu mushinga, Guverinoma yateganyije miliyari 3.8 z’amafaranga y’u Rwanda mu Ngengo y’Imari mu mwaka wa 2025-2026, azifashishwa mu gutegura ubu buryo bushya bw’imiturire yo mu mijyi izagenda itanga n’ishusho y’imiturire ikenewe mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda.

Iyo ngengo y’imari y’umwaka utaha izifashishwa mu mirimo yo guhanga inyubako (design), gahunda zo kubungabunga ibidukikije ndetse no gushyiraho itsinda rigamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

Umudugudu wa Ngaruyinka utuwe n’abaturage 1634 mu ngo 321 ni wo watangiye gukorerwaho inyigo ariko biteganyijwe ko uwo mushinga uzuzura mu mwaka wa 2029 ukazatuza abasaga 30,000 ku ikubitiro.

Bimwe mu bizibandwaho muri uwo mushinga harimo guhindura imiturire ikagera ku rwego rwo kwihanganira imihindagurikire y’ibihe, kubakisha ibikoresho bikomeye, kubungabunga amazi y’imvura, gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije, amazi meza, ibikorwa by’isuku n’isukura ndetse n’uburyo bwo kubika no gutunganya imyanda.

Ibindi bizimakazwa muri uwo mushinga ni ikoreshwa z’ingufu zituruka ku izuba, gukoresha uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije, ubwiherero butanga ingufu za biyogazi, no gutunganya ifumbire y’imborera hagamijwe kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no kongera imibereho y’abaturage.

Na none kandi muri uwo mujyi hazaba hari uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu butangiza ibidukikije kandi buhujwe neza, amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro arebana no kongera ubumenyi ngiro bujyana no kubungabunga ibidukikije no kunoza imibereho, n’ubundi burezi bugezweho buzanafasha kwagura iyo miturire mu Rwanda hose.

Uyu mushinga witezweho kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ari na ko urushaho kubaka ubudahangarwa ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere birimo imyuzure, gutenguka k’ubutaka cyangwa ubushyuhe bwinshi.

Aka gace kose kazaba kagizwe n’inzu zigeretse zizubakwa ku butaka bungana na hegitari 600 mu Midugudu ya Rusenyi, Ngaruyinka, Birembo, Taba, Binunga na Gasharu mu Tugari twa Murama na Gasharu, mu Murenge wa Kinyinya.

Hari igice kizaterwamo ishyamba rizitwa ’Kinyinya Forest Eco-Park’ riyungurura umwuka abantu bahumeka, kandi hakazaba inzira z’abanyamaguru n’iz’amagare, hakoreshwe imodoka rusange zitwara abagenzi, byose bigamije kwirinda kugendwamo n’ibinyabiziga byinshi bisohora imyuka ihumanya ikirere.

Inyubako zaho zigomba kubakwa mu buryo bwinjiza urumuri rwa kamere, mu rwego rwo kwirinda gucana amatara yo mu nzu ku manywa, hamwe n’uburyo burondereza umuriro w’amashanyarazi mu masaha y’ijoro.

Biteganyijwe ko uwo mushinga wose muri rusange uzuzura mu mwaka wa 2030 ukazatwara miliyari zisaga 380 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 236,73 z’amayero).

Leta y’u Rwanda yitezweho kuzatanga miliyoni 18,20 z’Amayero mu gihe miliyoni 218,53 z’Amayero zizashakishwa mu bafatanyabikorwa mu iterambere mu nzego z’abikorera n’iza Leta.

Ubuyobozi bwa FONERWA buhamya ko inyubako zo muri uwo mushinga zizaba zisaga 30,000 zifite akamaro gatandukanye, hari izo guturamo, iz’ubucuruzi n’izindi zikorerwamo imirimo itandukanye.

Ubuyobozi bw’Ikigo cyashyiriweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga (GCKC) buvuga ko uwo mushinga wose uzafasha abasaga 150, 000 kandi ngo uzahanga imirimo isaga 16, 000 igihe uzaba umaze gutunganywa neza.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *