Ese Kazungu Denis yagabanyirizwa ibihano?

Ese Kazungu Denis yagabanyirizwa ibihano?

Tariki ya 8 werurwe 2024, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Kazungu ibyaha 10 yaregwaga ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 10. Ku ikubitiro Kazungu yemeye ntagushidikanya ibyaha yaregwaga kuva iperereza ryatangira mubugenzacyaha ndetse no mubushinjacyaha yemera ibyaha yari akurikiranweho hanyuma ahanishwa gufungwa burundu.

Ibyaha yahamijwe birimo Kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe, urukiko kandi rwategetse ko Kazungu atanga indishyi z’akababaro zigera kuri miliyoni 30 Frw kubagizweho ingaruka n’ibyaha yakoze.

Kazungu yajuririye igihano yahawe

Kazungu amaze guhamwa n’ibyaha yaregwaga agahabwa igifungo cya burundu yajuririye iki cyemezo mu rukiko Rukuru rwa Kigali aho mu rubanza rwabaye tariki ya 12 kamena 2025 ajurira, yasobanuye ko yaburanye yemera ibyaha ndetse anabisabira imbabazi akaba yarahawe ibihano biremereye.

Uwunganira Kazungu mu mategeko  Me Murangwa Faustin  avuga ko uwo yunganira akwiye kugabanyirizwa agahabwa igihano gito gishoboka giteganywa n’amategeko asobanura ko hari impamvu nyoroshyacyaha zishingiye ku kuba yemera ibyaha akabisabira imbabazi, kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe no kuba ataragoye inzego z’ubutabera

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko adakwiye kugabanyirizwa ibihano bitewe n’ibyaha yakoze, uko yabikoze, uburemere bwabyo, ingaruka n’impamvu zatumye abikora.

Icyo itegeko rivuga ku kugabanyirizwa ibihano

Ingingo ya 49 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ibyo umucamanza akurikiza mu gutanga igihano, aho ivuga ko Umucamanza atanga igihano akurikije uburemere bw’icyaha, ingaruka icyaha cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo.

Ingingo ya 59 iteganya zimwe mu mpamvu nyoroshyacyaha zemezwa n’umucamanza iyo ushinjwa, mbere yo gukurikiranwa, yemeye icyaha akagisabira imbabazi uwo yakoreye icyaha n’umuryango nyarwanda mu buryo budashidikanywa, akicuza kandi akishyura ibyo yangije nk’uko bari babimutegerejeho, ushinjwa yishyikirije urwego rw’ubutabera rubifitiye ububasha mbere y’uko akurikiranwa cyangwa se mu gihe hatangiye ibikorwa by’ikurikirana, mu ntangiriro z’iburanisha ku rwego rwa mbere ushinjwa yireze akemera icyaha mu buryo budashidikanywa n’iyo icyaha cyakozwe nta ngaruka zikomeye cyateje.

Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano  muri rusange ingingo ya 2 iteganya igabanya ry’igihano mu gihe hari impamvu nyoroshyacyaha zemezwa n’umucamanza  aho  iyo umucamanza yemeje impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya igihano ku buryo bukurikira: Igifungo cya burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’igihano cy’igifungo cy’imyaka 15,  igifungo kimara igihe kizwi kiva ku mezi 6 kuzamura gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi ya kimwe cya kabiri cy’igihano gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, igihano cy’igifungo kiri munsi y’amezi 6 gishobora gusubikwa, igihano cy’ihazabu gishobora kugabanywa kugeza kuri kimwe cya kane cy’igihano cy’ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gishobora gusubikwa.

Ingingo ya 58 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyemerwa ry’impamvu nyoroshyacyaha zemezwa n’umucamanza kandi ko umucamanza ubwe ari we ugena niba impamvu nyoroshyacyaha zemezwa n’umucamanza zahabwa agaciro. Igasoza ivuga ko kwemeza impamvu nyoroshyacyaha bigomba gusobanurwa mu cyemezo cy’urukiko.

Ese Kazungu Denis yagabanyirizwa ibihano?

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *