Israel ntishaka guha agaciro ikifuzo cya Perezida Trump

Israel ntishaka guha agaciro ikifuzo cya Perezida Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanze umugambi wateguwe na Israel wo kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, nk’uko abayobozi batatu b’Abanyamerika babibwiye BBC ibinyujije ku bafatanyabikorwa bayo bo muri Amerika.

Amakuru avuga ko Trump yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko kwica Khamenei “atari igitekerezo cyiza,” nk’uko umwe muri abo bayobozi yabitangaje. Perezida Trump nta kintu arabivugaho ku mugaragaro.

Ibyo biganiro bivugwa ko byabaye nyuma y’uko Israel igabye igitero kuri Iran ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025.

Mu kiganiro yahaye televiziyo ya Fox News, Netanyahu ntiyahamije cyangwa ngo ahakane ku buryo bweruye inkuru ya Reuters ivuga ko Trump yangiye Israel kwica uwo muyobozi.

Yagize ati “Hari amakuru menshi y’ibiganiro byavuzwe ariko bitigeze biba, kandi sinshaka kubivugaho, Ariko nshobora kukubwira ko dukora ibyo tugomba gukora. Tuzakora ibyo tugomba gukora kandi ndakeka ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izi ibibafitiye akamaro, kandi sinshaka kubivugaho.”

Umuyobozi wa Israel yabwiye CBS News ko mu buryo rusange Israel idahitana abayobozi ba politiki, ahubwo ihangana n’iby’ubumara (nuclear) n’ibya gisirikare. Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko umuntu uri gufata ibyemezo ku bijyanye n’iyo gahunda akwiye kuba yidegembya.”

Israel yagabye igitero ku bikorwaremezo bya Iran bijyanye na nuclear n’ibindi birindiro ku wa Gatanu. Ibyo bihugu byombi byakomeje kwitana ba mwana, bigabwaho ibitero bikomeye bikomeje kugera ku munsi wa gatatu ku Cyumweru.

Mu butumwa bushya yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social ku bijyanye n’umwuka mubi ukomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwo Hagati, Trump yavuze ko “Iran na Israel bagomba kugirana amasezerano,” yongeraho ko yashobora kubahagarika nk’uko yabigenje ku makimbirane hagati ya India na Pakistan.

Aganira n’abanyamakuru mbere yo kujya mu nama ya G7 ibera muri Canada, Trump yavuze ko Amerika izakomeza gushyigikira Israel kandi yanze kuvuga niba yasabye icyo gihugu guhagarika ibitero bigaba kuri Iran.

Ikindi, ibiganiro bya Amerika na Iran ku bijyanye na porogaramu ya nuclear byari biteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, Badr Albusaidi, yatangaje ku wa Gatandatu ko byasubitswe.

Iran yabwiye Qatar na Oman ko ititeguye kuganira ku masezerano yo guhagarika imirwano mu gihe igikubitwa n’ibitero bya Israel, nk’uko umwe mu bayobozi wari wakurikiranye ibyo biganiro yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters ku Cyumweru.

Trump yihanangirije Iran agira ati “Nituraswaho cyangwa tugabwaho igitero n’uburyo ubwo ari bwo bwose, imbaraga zose z’igisirikare cya Amerika zizabamanukira ku rwego rutigeze rubaho na rimwe.”

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *