Abagabo babiri banyuzaga ibiganiro kuri YouTube batawe muri yombi

Abagabo babiri banyuzaga ibiganiro kuri YouTube batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo babiri banyuzaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube.

Aba bagabo banyuzaga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Dawa Rwanda TV’ usanzwe inyuzwaho inyigisho zitandukanye z’idini ya Islamu bakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha bakoresheje imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko abo bagabo batawe muri yombi tariki ya 10 Kamena 2025.

Ati “Batawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’Igihugu, bakekwaho ibyaha bakoze binyuze mu biganiro bacishaga kuri shene ya YouTube yabo ‘Dawa Rwanda TV’ bagamije gutangaza amakuru y’ibihuha no gukoresha imvugo zigamije gukurura amacakubiri no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.”

Yongeyeho ko ubu abatawe muri yombi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakurikiranyweho.

RIB yibukije abantu ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gukoreshwa mu bikorwa bigamije gusenya ubumwe bw’abanyarwanda cyangwa ibikorwa bigize ibyaha, ahubwo ko zikwiriye gukoreshwa mu buryo bwubaka kandi bwubahirije amategeko.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *