Gasabo: Polisi yafashe 13 bakekwaho ubujura

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya ubujura bukorerwa abaturage yataye muri yombi abantu 13 bakekwaho ubujura.
Aba bantu batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kamana 2025.
Aba bakekwaho iki cyaha cy’ubujura uko 13 bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera n’uwa Jali.
Polisi uvuga ko aba bantu bakekwaho gutega abaturage bakabambura bakanabakomeretsa mu gihe abandi babibaga amatungo n’imyaka mu mirima.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Ndera hafatiwe abantu 10 bakekwaho ubujura bw’amatungo, bakaniba imyaka mu mirima.
Yagize ati: “Amakuru yo kubafata yatanzwe n’inzego za ho zibanze ndetse n’abaturage, aba bajura bakaba bari ba ruharwa kuko bari bamaze igihe bashakishwa ariko kubera kwihisha batinda gufatwa, aba bafashwe nyuma yaho mu cyumweru gishize muri uyu Murenge hari hafatiwe abandi bajura barindwi.”
CIP Gahonzire yongeyeho ko ahandi hantu hafatiwe abajura babiri ari mu Kagari ka Buhiza mu Murenge wa Jali
Ati: “Aba twabafashe nyuma y’uko baraye bateze umugore witwa Mukakabanda Beatha w’imyaka 53 bamwambura telefone yo mu bwoko bwa techno bakaba bafashwe bafite inkoni n’ibyuma.”
Yakomeje avuga ko aba bafashwe nyuma y’aho ku wa Mbere tariki 16 Kamena, nabwo muri uyu Murenge hari hafatiwe undi musore wari wateze abaturage babiri akabambura akanabakomeretsa.
Yongeyeho ko Polisi y’Umujyi wa Kigali ikomeje ibikorwa byo gufata abandi bakekwaho ubujura bakoranaga n’aba bantu.
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri stasion ya Ndera na Jali kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.
Uyu muvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yakomeje avuga ko Polisi itazihanganira umujura cyangwa undi muntu wese ukora ibyaha aboneraho kwibutsa abaturage bo mu Mujyi wa Kigali gukomeza gutanga amakuru ku bantu bose bakekwaho kuba abajura, no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugira ngo bikurikiranwe.