Israel yongeye kwivugana umuyobozi ukomeye muri Iran
Ingabo za Israel (IDF) zatangaje kuri uyu wa Kabiri ko zishe Ali Shadmani, wari uherutse kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran.
Shadmani yari amaze iminsi itarenga itatu kuri uwo mwanya, akaba yarasimbuye Gholamali Rashid, wishwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu mirwano y’indege za Israel zagabye ibitero muri Iran.
Ku wa 17 Kamena 2025, IDF yanditse kuri X iti “Ku nshuro ya kabiri mu minsi itanu, IDF yishe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran mu gihe cy’intambara, akaba ari we muyobozi mukuru mu bya gisirikare muri icyo gihugu.”
Israel yasobanuye Shadmani nk’umusirikare mukuru wa Iran kandi akaba n’umujyanama wa hafi wa Ayatollah Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
IDF yongeyeho iti “Yishwe n’igitero cy’indege z’intambara za Israel (IAF) mu gice cyo hagati ya Tehran, hagendewe ku makuru nyayo y’ubutasi.”
Intambara hagati ya Israel na Iran igeze ku munsi wayo wa gatanu, aho ibisasu bya misile, indege zitagira abapilote n’indege z’intambara bikomeje kwibasira impande zombi, nubwo ibyo bihugu byombi bitagabana imbibi.
Abantu barenga 250 bamaze gutangazwa ko bapfuye, 224 muri Iran na 24 muri Israel. Ibi bitero byasize ibice by’imijyi nka Tel Aviv na Tehran byangiritse cyane.