Gen Z yo muri Kenya yongeye kuzuza umwotsi n’amaraso mu mujyi

Mu gihugu cya Kenya, urubyiruko ruzwi nka “Gen Z” rwongeye kugirana imvururu n’abapolisi mu mihanda ya Nairobi, aho umuntu umwe yahasize ubuzima naho abarenga 20 barakomereka.
Iyi myigaragambyo yongeye kuba muri iki cyumweru gishize, iterwa ahanini n’urupfu rwa Albert Ojwang, umusore w’imyaka 31 wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera kunenga ibikorwa bya polisi.
Ojwang yatawe muri yombi ku itariki ya 7 Kamena 2025, aho polisi yamushinjaga ko yasize isura mbi urwego rwabo binyuze mu byo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’iminsi ibiri, polisi yatangaje ko yapfuye azize ibikomere byo mu mutwe bivugwa ko yatewe no gukubita urukuta ari muri kasho. Ariko, isuzuma ryakozwe ku mubiri we ryagaragaje ko yazize gukubitwa no guterwa icyuma.
Urupfu rwe rwateje umujinya ukomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida William Ruto yagaragaje akababaro ku rupfu rwe, amwita umurinzi w’uburenganzira bwa muntu. Yagize ati “Nka bamwe mu Banya-kenya, cyane cyane nk’umubyeyi, nakiriye inkuru y’urupfu rwa Albert Ojwang mbabaye cyane.”
Mu rwego rwo gusubiza iki kibazo, abigaragambya baturutse muri Gen Z basubiye mu mihanda basaba ubutabera no gukurikirana abari inyuma y’urupfu rwe.
Abapolisi babiri batawe muri yombi bashinjwa kugira uruhare muri urwo rupfu, ndetse Umuyobozi wungirije wa Polisi, Eliud Lagat, yeguye nyuma yo gushinjwa kuba ari we watanze itegeko ryo guta muri yombi Ojwang.
Mu myigaragambyo yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo isenye abigaragambya. Umuntu umwe yahitanywe n’iyo myigaragambyo naho abarenga 20 barakomereka.
Umuvugizi wa polisi, Muchiri Nyaga, yemeje ko umupolisi warashe urufatiro rwahitanye uwo muntu yafashwe agafungwa.
Imvururu zikomeye ziheruka hagati y’urubyiruko rwa Kenya n’abapolisi zabaye mu 2024, mu gihe habaga imyigaragambyo yo kwamagana umushinga w’itegeko ry’imisoro, aho bivugwa ko yahitanye abasore n’inkumi bagera kuri 60.