Ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda biyongereyeho 75,1% mu myaka 7

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bikorera wiyongereye, uva ku bihumbi 760 ugera kuri miliyoni 1,3, bivuze ko bagize ubwiyongere bwa 75,1%.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yabitangaje kuri uyu wa 19 Kamena 2024, ubwo
yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yasohotse muri Kamena 2024, igaragaza ko ibigo by’ubucuruzi byashinzwe kuva mu 2014 kugeza mu 2023 byikubye hafi kabiri kuko byavuye kuri 154 236 bigera kuri 269 326 mu 2023.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ya 2024 igaragaza ko ishoramari ryanditswe mu Rwanda ryari rifite agaciro ka miliyari 3,2$ harimo miliyoni 782,8$ yashowe n’Abanyarwanda mu mishinga 191.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, ku wa 19 Kamena 2024, yavuze ko umubare w’Abanyarwanda bikorera wiyongereyeho 75,1% mu myaka irindwi ishize.
Ati “Mu bafite akazi, abikorera na bo bariyongereye kuko bavuye ku bihumbi 760 bagera kuri miliyoni 1,3 ni ukuvuga ko bagize ubwiyongere bwa 75,1%. Icyiza kiri muri ibi ni uko aba bikorera ari bo bahanze imirimo na bo batanga akazi nanone.”
Yavuze ko ukwiyongera kw’abikorera kuvuze ko abantu benshi baba bashobora kubona akazi.
Ati “Icyo rero kirafasha cyane iyo tubona abikorera baba benshi biba ari ikimenyetso cy’uko na bo bazatanga akandi kazi, imirimo bakayihererekanya n’abandi. Icyo twishimira ni uko kugeza ubu urwego rw’abikorera rwagiye rutanga akazi kenshi cyane. Ni ukuvuga ko mu mirimo itangwa mu kurwanya ubushomeri urwego rw’abikorera rwabigizemo uruhare runini cyane, kandi rukaba rufitanye ubufatanye bwiza na Leta tukagenda duhana ibitekerezo no kwerekana uko urubyiruko rwacu rugenda rubona akazi mu nzego z’abikorera.”
Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1 374 214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka kugeza mu 2029.
Imibare igaragaza ko ibigo byinshi by’ubucuruzi byashinzwe mu Rwanda mu myaka 10 ishize biri mu cyiciro cy’ibito cyane, kuko ibigera kuri 92,2% bikoresha hagati y’umukozi umwe na batatu, mu gihe ibigo bito bikoresha abakozi bari hagati ya bane na 30 ari 16 730, bingana na 6,4%.
Ibigo biciriritse bifite abakozi bari hagati ya 31 na 100 ni 3 103 bigize ijanisha rya 1,2%, mu gihe ibigo by’ubucuruzi binini bifite abakozi barenga 100 mu mwaka wa 2023 byari 537 gusa, bingana na 0,2%.
Bigaragazwa kandi ko ibigo birenga 93,7% ari iby’Abanyarwanda, 1% ari ubufatanye hagati y’Abanyarwanda n’Abanyamahanga, mu gihe 5,2% hatamenyekanye ba nyirabyo.
Ubushakashatsi ku bakora n’abashomeri mu Rwanda bwa 2024 bugaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni 4,4 bafite akazi, mu gihe abarenga ibihumbi 780 ari abashomeri.