Rutsiro: Umwana yagiye mu kizamini ahetse murumuna we

Rutsiro: Umwana yagiye mu kizamini ahetse murumuna we

Umunyeshuri w’imyaka 11 y’amavuko witwa Habumugisha Serge, wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, yatunguye anatangaza benshi ubwo yajyaga ku ishuri ahetse murumuna we, nyuma yo kwanga gusiba ikizamini.

Amakuru avuga ko uyu mwana wiga mu Reunge rw’amashuri rwa Gahondo, nyina yamusigiye murumuna we w’imwaka umwe n’amezi abiri ubwo yari agiye kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, abanira n’Itangazamakuru, yashimye ubutwari bwa Habumugisha wanze gusiba ishuri, agahitamo kujya mu kizamini ahetse murumuna we.

Yagize ati “Nyina witwa Nikobahoze Marie Claire yari yazindukiye kwa muganga, asiga abwiye Habumugisha ko agaruka vuba akabona kujya ku ishuri, ariko yagezeyo abaganga ahasanze bamubwira ko ategereza akavurwa n’abaza ku manywa, byatumye atinda gutaha umwana nawe yumvishe ku ishuri batangiye aheka murumuna we kubera kwanga gusiba ikizamini.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwabonye Habumugisha aje ahetse murumuna we buhamagara umubyeyi we, aza kumutwara.

Yanaboneyeho gushima ubutwari bwa Habumugisha wanze gusiba ikizamini ngo ni uko bamusigiye murumuna we, yibutsa ababyeyi ko batagomba gusibya abana ishuri ngo bari kwita kuri barumuna babo.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *