Bucura bwacu aduhesheje ishema – abavandimwe ba SP Uwamahoro wabaye umunyeshuri wa mbere

Bucura bwacu aduhesheje ishema – abavandimwe ba SP Uwamahoro wabaye umunyeshuri wa mbere

SP Brigite Uwamahoro wo muri Polisi y’u Rwanda, ni we wahize ba Ofisiye bakuru 34 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, mu masomo bamazemo umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) bahabwa ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere y’Igipolisi.

Yagaragaje imbamutima ze kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kamena mu muhango wo gutanga impamyabumenyi.

Ubwo bari bageze mu mwanya wo gutanga ibihembo ku bahize abandi, bahamagaye abanyeshuri babiri bitwaye neza kurenza abandi mu masomo atandukanye babashyikiriza ibihembo.
Nk’uko bisanzwe bigenda muri ibyo birori, hari hategerejwe uwahize abandi muri byose (Overall winner).

Uwari ufite ijambo yahamagaye SP Brigite Uwamahoro, bamwe mu bari aho kwihangana biranga batera akamo mu majwi aranguruye bagaragaza ibyishimo, abicaranye batangira kongorerana bavuga bati ‟arabikwiye”.

SP Uwamahoro, atangaza icyamushoboje kugera kuri iyo ntsinzi yagize ati ‟Nta rindi banga ni ukugira inzozi ngari. Nkimara kubona amahirwe yo kuza mu masomo y’aba ofisiye bakuru, nahise numva ko ngomba kugira inzozi zo gutsinda. Byatumye n’izindi nshingano zo mu rugo mba nk’uzishyize ku ruhande ho gato, hanyuma n’amarangamutima yanjye ndayagabanya cyane kugira ngo mbashe kwiga kandi ntsinde neza”.

bijyanye n’imiyoborere y’Igipolisi.

SP Brigite Uwamahoro (hagati) agaragiwe n'abavandimwe be

SP Brigite Uwamahoro (hagati) agaragiwe n’abavandimwe be

Yagaragaje imbamutima ze kuri uyu wa gatanu tariki 20 Kamena mu muhango wo gutanga impamyabumenyi.

Ubwo bari bageze mu mwanya wo gutanga ibihembo ku bahize abandi, bahamagaye abanyeshuri babiri bitwaye neza kurenza abandi mu masomo atandukanye babashyikiriza ibihembo.
Nk’uko bisanzwe bigenda muri ibyo birori, hari hategerejwe uwahize abandi muri byose (Overall winner).

Uwari ufite ijambo yahamagaye SP Brigite Uwamahoro, bamwe mu bari aho kwihangana biranga batera akamo mu majwi aranguruye bagaragaza ibyishimo, abicaranye batangira kongorerana bavuga bati ‟arabikwiye”.

SP Uwamahoro, atangaza icyamushoboje kugera kuri iyo ntsinzi yagize ati ‟Nta rindi banga ni ukugira inzozi ngari. Nkimara kubona amahirwe yo kuza mu masomo y’aba ofisiye bakuru, nahise numva ko ngomba kugira inzozi zo gutsinda. Byatumye n’izindi nshingano zo mu rugo mba nk’uzishyize ku ruhande ho gato, hanyuma n’amarangamutima yanjye ndayagabanya cyane kugira ngo mbashe kwiga kandi ntsinde neza”.

Icyakora ngo si we wakoze wenyine, ahubwo agira ati ‟Wabonaga twese tugaragaza imbaraga no guhatana kugira ngo tubashe kugera ku ntego zo gutsinda, no gutera ishema imiryango yacu n’ibihugu byacu. Icyo kintu cyo gukorera hamwe cyagiye kidushimisha cyane, njye ubwanjye byaranshimishije mu buryo budasanzwe”.

Igipolisi nacyinjiyemo atari uko nabuze akazi

SP Uwamahoro, avuga ko yinjiye mu gipolisi cy’u Rwanda, aho yari asanzwe afite akazi keza muri Minisiteri y’ubuzima.

Ati ‟Nagiye mu gipolisi mbona ari umwuga nakora, aho nari mvuye muri Minisiteri y’Ubuzima aho nakoreraga, numva mfite ubushake bwo kujya mu gipolisi kuko numvaga bindimo, numva mfite ubushake bwo gukorera igihugu. Nari ntarabona ahantu nkora nkumva imbaraga zanjye ziri kugaragara, ubwo rero ngira amahirwe yo kwinjira mu gipolisi.”

Mukuru wa SP Uwamahoro witwa Murekatete Consolée umwe mu bari bamuherekeje muri ibyo birori, yavuze ko bucura bw’umuryango wabo abahesheje ishema kandi ko atari bwo bwa mbere, kuko akunze kwitabazwa mu bikorwa binyuranye mu muryango.

Ati ‟Ndumva mfite morale itabaho, kuko bucura bwacu mu muryango aduhesheje ishema, yarakoze cyane ahesheje isura nziza igihugu cye ndetse n’umuryango akomokamo, ndetse abaye intangarugero ku bana be n’abana bose mu muryango wacu. Turanezerewe cyane”.

Arongera ati ‟Mu muryango niwe bucura, ariko iyo dukeneye umuntu uduhagararira haba mu birori cyangwa se twagize ibyago, niwe twese duhitamo kuko azi kuvuga kandi byose akabikora mu kinyabupfura. Icyo namubwira kuri iyi saha, n’uko Imana ari Indahemuka kuko ariryo jambo umubyeyi wacu (Mama) yakundaga kutubwira mu gihe yabonaga ko uri kurwana n’ibintu bimwe na bimwe”.

Murekatete yagarutse ku rugendo rwa SP Uwamahoro mu gipolisi cy’u Rwanda, aho nka bakuru be babonaga ko ari kujya mu bintu atazashobora, batungurwa no kubona ushyize imbaraga n’ubushake mu mwuga we aho yagiye ashimwa akazamurwa mu ntera.

SP Brigite Uwamahoro umubyeyi w’abana batatu, asanzwe akorera umwuga we ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *