Nyanza: Gitifu w’Akagari yirukanwe azira amafaranga yambuye abaturage

Nzasingizimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga, mu Murenge wa Cyabakamyi, Akarere ka Nyanza, yirukanwe mu kazi, nyuma yo gukora amakosa mu mirimo ye, arimo imyitwarire mibi no kwambura abaturage amafaranga yabo
Muri Mata 2025, ni bwo uyu muyobozi yari yatawe muri yombi, bivugwa ko hari amafaranga yafashe nk’inguzanyo mu baturage ariko ntiyishyure, arimo n’aya mituweli yakiriye ngo abishyurire ariko ntabikore.
Muri icyo gihe abaturage bifuzaga ko ayishyura ku neza ariko gusa ntibyahita bikorwa.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko uyu muyobozi yirukanwe azira amakosa ye.
Ati “Yirukanywe mu kazi yakoraga k’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabinyenga ku wa 19 Kamena 2025, kubera imyitwarire idakwiye umuyobozi.”
Uyu muyobozi akaba akurikiranyweho asaga miliyoni 1 Frw.