Polisi y’u Rwanda yungutse amaboko mashya

Abapolisi 34 bakuru baturutse mu bihugu icyenda by’Afurika, barangije amasomo ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena, ku Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) nyuma yo gusoza neza amasomo y’umwaka umwe ya Police Senior Command and Staff Course (PSCSC).
Iri tsinda rya 13 ry’abasoje aya masomo, ryari rigizwe n’abapolisi 20 baturuka mu Rwanda ndetse n’abandi 14 baturutse mu bihugu by’inshuti birimo: Afurika y’Epfo, Kenya, Namibiya, Lesoto, Malawi, Somaliya, Repubulika ya Centrafrique n’u Botswana.
Umuhango w’itangwa ry’impamyabumenyi wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Vincent Biruta, akaba yari anitabiriwe n’abayobozi bakuru ba Polisi bo muri Kenya na Sudani y’Epfo, abahagarariye ibihugu byabo (abadipolomate) ndetse n’imiryango y’abarangije amasomo.
Hari kandi n’abayobozi ba Polisi bungirije ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’inzego z’umutekano baturutse muri Repubulika ya Centrafrique, Botswana, Eswatini na Namibiya.
Minisitiri Biruta yashimiye aba bapolisi bakuru ku ntsinzi bagize mu kurangiza neza amasomo y’ubumenyi n’ubunyamwuga.
Yagize ati: “Uyu munsi duhuriye hano mu birori byo kwizihiza ibyo mwagezeho, ibikorwa byanyu, umuhate, gukorera hamwe, ubwitange n’ukwihangana.”
Yababwiye ko kwiga ari urugendo rudashira—hari byinshi bigomba gukorwa, byinshi byo kwiga, n’ibindi byo kugeraho.
Yongeyeho ati: “Amateka y’isi agaragaza ko amakimbirane yahoranye n’abantu. Mu isi ya none, iterambere n’ihuriro mpuzamahanga byagoye cyane inshingano z’inzego z’umutekano. Kubungabunga amahoro n’umutekano bisaba imbaraga nyinshi, atari mu kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no mu gushakira ibisubizo imizi y’amakimbirane.”
Minisitiri Biruta yashimiye ibihugu by’Afurika byohereje abanyeshuri muri aya masomo, agaragaza ko ubufatanye ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo no kubaka umugabane w’amahoro.
Yanavuze ko kurwanya ibyaha no gukemura amakimbirane kuri uyu mugabane bisaba ubufatanye bw’uturere ndetse n’ubw’isi yose, cyane cyane muri iki gihe isi igezeho mu ikoranabuhanga no guhahirana ku rwego mpuzamahanga.
PSCSC ni gahunda y’umwaka umwe itangwa n’Ishuri Rikuru rya Polisi ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda ndetse na African Leadership University.
Iyi gahunda igizwe n’ibice bitatu:
• Police Command and Staff, itanga izina ry’icyubahiro rya Passed Staff College (Psc) ku bayisoje neza,
• Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Postgraduate Diploma) mu Buyobozi Bw’Ikerekezo n’Imicungire (Strategic Leadership and Management),
• ndetse n’Impamyabumenyi ya Master mu masomo y’amahoro n’impinduka mu gukemura amakimbirane (Master of Arts in Peace Studies and Conflict Transformation).