Amerika yagabye ibitero kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yagabye ibitero kuri Iran, igamije kuburizamo umugambi w’iki gihugu wo gukora intwaro za nucléaire.
Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ibi bitero byagabwe ahantu hatatu (Natanz, Esfahan na Fordow) hakorerwaga intwaro za nucléaire. Yashimangiye ko byageze ku ntego.
Trump yavuze ko “Bagomba (abayobozi ba Iran) kuyoboka inzira y’amahoro cyangwa bakongera kuraswa.”
Ibi bitero bishimangira ko Amerika yiyunze kuri Israel mu ntambara imazemo iminsi na Iran.
Amakuru dukesha Reuters avuga ko ibi bitero byagizwemo uruhare n’indege z’intambara za Amerika zizwi nka ‘B2 bombers’, cyane ko mu mpera z’iki cyumweru zabonywe zihaguruka muri iki gihugu.
Trump yagaragaje ko kugeza ubu izi ndege ziri mu nzira zisubira muri Amerika.
Amakuru yizewe avuga ko nyuma y’ibi bitero abadipolomate ba Amerika begereye Iran bayibwira ko igihugu cyabo aricyo cyabigizemo uruhare gusa, kandi ko bitagamije guhindura ubutegetsi muri iki gihugu.