Gen. Muhoozi yanyuzwe n’uburyo yakiriwe na Tshisekedi

Gen. Muhoozi yanyuzwe n’uburyo yakiriwe na Tshisekedi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Gen. Muhoozi ari i Kinshasa kuva ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, mu ruzinduko rw’akazi.

Mbere y’uko ahura na Perezida Tshisekedi, Gen. Muhoozi yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we uyobora Ingabo za RDC, Lt. Gen Jules Banza Mwilambwe.

Ibiganiro byabaye ku wa Gatanu byasojwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ingabo za Uganda (UPDF) n’iza RDC (FARDC).

Mu biganiro byabaye ku wa Gatandatu, Perezida Tshisekedi yashimiye Uganda ku ruhare rwayo mu guharanira umutekano w’akarere, cyane binyuze muri Operation Shujaa irwanya umutwe wa ADF.

Yavuze ko ibyo bikorwa bimaze gutanga umusaruro ushimishije, kuko hari ibice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa RDC byagarutsemo ituze, bigatuma n’abaturage bari barahunze batangira gutahuka.

Umwe mu bitabiriye ibyo biganiro yagize ati: “UPDF yagize uruhare rukomeye mu kugarura ituze n’icyizere mu baturage bari barasumbirijwe bihoraho.”

Gen. Muhoozi na we yemeje ko Uganda yiteguye gukomeza gufatanya na RDC mu bikorwa bigamije umutekano, ashimangira ko ubufatanye bw’igisirikare ari ryo shingiro ry’iterambere rirambye ry’akarere.

Guhera mu Ugushyingo 2021, ingabo z’ibihugu byombi zatangije Operation Shujaa ifite intego yo guhashya ADF.

Impande zombi zivuga ko iyo gahunda yatumye hasenywa ibirindiro byinshi by’uwo mutwe, abenshi mu barwanyi bawo baricwa, barimo n’abayobozi bakuru.

Uretse ibikorwa bya gisirikare, Uganda yemeye no gufasha RDC kubaka imihanda ihuza ibice bitandukanye by’uburasirazuba bw’igihugu, hagamijwe kongera iterambere ry’akarere.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *