Ingabo za Afurika y’Epfo ziteguye gusubira kurwana na M23

Ingabo za Afurika y’Epfo ziteguye gusubira kurwana na M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Jenerali Rudzani Maphwanya, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu ziteguye kongera koherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.

Yabigarutseho aganira n’abasirikare ba SANDF bari bamaze amezi bafungiranye mu bigo bya Goma na Mubambiro, nyuma y’imirwano na M23 yahitanye abasirikare 14 b’Afurika y’Epfo.

Jenerali Maphwanya yabwiye abasirikare be ko M23 yemeye ko ingabo za Afurika y’Epfo zabatsinze mu mirwano yabereye i Goma, anashimangira ko biteguye kongera kujya ku rugamba igihe cyose bazabisabwa.

Yagize ati: “Inkuru y’urugamba ivugwa n’abari ku rundi ruhande, kuko baba bayizi. Barayumvise kandi barayihamije. Nibiba ngombwa ko dusubira mu mirwano, tuzabikora, kandi nzajyana namwe.”

Nyuma y’imirwano yo mu ntangiriro za 2025 yasize M23 ifashe Goma, ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, zari mu butumwa bwa SADC, ntizongeye kwinjira mu mirwano kugeza ubwo zatahaga.

Jenerali Maphwanya yavuze ko abasirikare ba SANDF batashye batsinze urugamba, kuko imirwano yakurikiwe n’ibiganiro hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa M23, aho gukomeza intambara.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *