Kevin Kade yateye umugongo MTN Iwacu Festival yerekeza muri Amerika

Kevin Kade yateye umugongo MTN Iwacu Festival yerekeza muri Amerika

 Umuhanzi ugezweho, Kevin Kade yafashe umwanzuro utoroshye nyuma yo kugirana ibiganiro na Eastern Africa Promoters (EAP) bakemeranya ko yerekeza muri Amerika mu gitaramo kizahuza abanyarwanda baba muri Amerika’Rwanda Convention’.

Kevin Kade yari yitezweho gutanga ibyishimo mu bitaramo biteganyijwe kugera mu turere turindwi. Amakuru agera kuri Ukwelitimes ahamya ko habayeho ibiganiro n’ubuyobozi bwa EAP kugirango Kevin Kade azakore kiriya gitaramo cyo muri Amerika agaruke ataramire abafana mu Cyumweru cya kabiri cya MTN Iwacu na Muzika Festival ariko habaho kumubwira kumesa kamwe.

Kevin Kade rero wari wahawe akazi biciye muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ntabwo yari kwirengagiza ayo mahirwe dore ko yanahawe VISA y’Amerika izamara imyaka 10, zimwe muri VISA zihenze ku isi kandi zigoye kubona bitewe n’uko Amerika yiyamamaje nk’igihugu cy’isezerano ku batuye mu bihugu bifite abaturage bagowe n’amaramuko.

Kevin Kade azahurira muri ‘Rwanda Convention’ na The Ben, Element Eleeh na Meddy. Byitezwe ko bazahaguruka ku itariki 2 Nyakanga 2025 hatagize igihinduka. Kevin Kade yari yarishyuwe asaga miliyoni 20 Frw mu bitaramo birindwi byari kuzazenguruka uturere turindwi.

Kevin Kade, The Ben na Element bongewe muri’Rwanda Convention’

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *