Ubuyapani bwananiwe gufata uruhande ku bushyamirane bwa Amerika na Iran

Ubuyapani burimo kugenzura neza uko bwakwitwara ku bitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibanza bitatu by’ingenzi by’ubushakashatsi ku ngufu za kirimbuzi muri Iran, mu rwego rwo kuzirikana umubano wabwo na Amerika, umufatanyabikorwa ukomeye mu by’umutekano ndetse n’umubano na Iran, igihugu gifite uruhare runini mu itangwa rya peteroli ikoreshwa mu Buyapani.
Ku wa mbere taliki 23 Kamena 2025, Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abaminisitiri, Yoshimasa Hayashi, yavuze ko ibyo bitero “bigaragaza umugambi wa Amerika wo gukumira Iran mu rugendo rwo kubona intwaro za kirimbuzi,” yongeraho ko Ubuyapani busaba “ihagarikwa ry’ibikorwa by’ubushyamirane vuba na bwangu.”
Ku Cyumweru, ubwo yabazwaga niba Ubuyapani bushyigikiye ibyo bitero bya Amerika ku bikorwaremezo bya kirimbuzi bya Iran, Minisitiri w’Intebe Shigeru Ishiba yasubije ati: “Nzabisubiza igihe gikwiye,” yongeraho ko ibiganiro bikirimo gukorwa imbere mu gihugu.
Yanakomeje avuga ko Ubuyapani burimo bukurikirana icyo kibazo “bufite impungenge zikomeye,” agaragaza ko hakenewe kugabanya ubushyamirane Kandi ko ari ibintu bikunze kugaragazwa n’abayobozi b’Ubuyapani, bakunze guhitamo inzira ya dipolomasi aho kwivanga mu ntambara. Ishiba yanasobanuye ko ari ngombwa gukumira iterambere rya Iran mu bya kirimbuzi.
Impamvu ishoboka y’ukuntu Ubuyapani bwirinze kugira icyo buvuga ku mugaragaro ni uburyo bushingiye cyane ku mavuta aturuka mu Burasirazuba bwo Hagati.
Nibura 75% bya peteroli Ubuyapani bwinjiza binyura mu Kibaya cya Hormuz, inzira y’ingenzi cyane mu by’ubucuruzi iri hafi ya Iran, nk’uko bivugwa n’Ishyirahamwe ry’Ubucukuzi bwa Peteroli mu Buyapani. Mu gihe Iran yafunga icyo kibaya mu rwego rwo kwihorera, byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Ubuyapani no ku mutekano w’ingufu z’igihugu.
Ubuyapani busanzwe bwugarijwe n’ubukungu bwahungabanye. Intambara y’ubucuruzi ikomeje hagati ya Amerika n’ibindi bihugu yamaze kugabanya ibyoherezwa mu mahanga, kandi iteje ibibazo bikomeye mu nganda z’imodoka. Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ubuzima rusange na byo biri gushyira igitutu ku miryango. Ikibazo cy’itangwa rya peteroli kiramutse kivutse—n’izamuka ry’ibiciro—cyaba ikindi gikomere ku bukungu bw’Ubuyapani.
Ibiciro bya peteroli bimaze kwiyongera hafi 10% kuva ubwo ubushyamirane bwatangiraga ku wa 13 Kamena 2025, ubwo Israel yagabaga ibitero ku bigo bya kirimbuzi bya Iran. Ubu, peteroli ya Brent iri kugurishwa hafi $77 ku kagunguru.
Mu gusubiza kuri ibi, Ishiba yatangaje ku wa Kane ko guverinoma izatangira gushyiraho ingamba nshya guhera ku wa 26 Kamena zigamije kugabanya igiciro cya lisansi, kikaguma ku rugero rwa ¥175 (ni ukuvuga $1.19) kuri litiro.
Ubuyapani busanzwe bufitanye umubano mwiza na Iran. Mbere y’uko ibihano bya Amerika bikazwa mu 2019, Ubuyapani bwari bumwe mu bihugu bigura peteroli nyinshi muri Iran. Muri uwo mwaka nyine, Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe yabaye umuyobozi wa mbere w’Ubuyapani mu myaka irenga 40 usuye Iran, agirana ibiganiro na Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi Mukuru wa Iran, mu rwego rwo kugerageza kugarura ituze.