Ngororero: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka

Ngororero:  Umuntu umwe yaguye mu mpanuka

Umugore wari mu bagenzi 18 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka mu Karere ka Ngororero, yapfuye akigera ku bitaro bya Kabaya, abandi baracyitabwaho.

Iyo modoka ya Toyota Hiace itwara abagenzi yakoze impanuka ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Kamena 2025 ubwo yavaga mu isantere ya Kabaya yerekeza mu isantere ya Ngororero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, Musabyimana Japhet, avuga ko iyo mpanuka ari iya kane ihabereye mu mezi atandatu ashize, hagakekwa ko abashoferi bahagera bamaze kwirara kubera ko ikoni riberamo izo mpanuka, riba ritagaragara neza.

Agira ati “Urebye mbere y’uko ugera ahabera izo mpanuka no muri uku kwezi, haguye imodoka yari itwaye abagororwa ibajyanye ku bitaro bya Kabgayi, iyo ugiye kuhagera hateye neza abashoferi bakiruka, bakagera muri iryo koni rikabatungura bakarenga umuhanda. Imiterere y’umuhanda no kwirara kw’abashoferi ni byo nyirabayazana w’izo mpanuka”.

Akomeza agira ati “Hari abarimo kwitabwaho ku bitaro bya Kabaya, hari n’abagiye koherezwa mu bitaro i Kigali. Turakeka ko haba hari uwamaze gupfa, hari n’aboherejwe ku bitaro bya Ruhengeri.”

Musabyimana asaba abakoresha umuhanda Ngororero-Mukamira kwitwararika mu makorosi yo mu misozi ya Hindiro na Kabaya, kuko ahabereye iyo mpanuka hateye nabi kandi bimaze kumenyerwa ko imodoka nyinshi zihagwa.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *