Perezida Trump afite ibyifuzo bidakora kuri Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Iran na Israel bemeranyije guhagarika imirwano burundu, nyuma y’igitero cy’ibisasu bike Iran yagabye ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri muri Qatar.
Trump yatangaje ibyo binyuze ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko ihagarikwa ry’imirwano ritangira gukurikizwa mu masaha atandatu uhereye ku isaha y’itangazo rye, ryashyizweho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Washington, D.C.
“It has been fully agreed by and between Israel and Iran that there will be a Complete and Total CEASEFIRE,” ibi nibyo Perezida Trump yanditse, bisobanura ko Isirayeli na Iran bemeranyije guhagarika imirwano burundu.
Nyuma y’itangazo rya Trump, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi, yanditse kuri X (Twitter) avuga ko Iran nta mugambi ifite wo gukomeza intambara igihe cyose Isirayeli yaba ihagaritse ibitero byayo bya gisirikare.
“Iran yakomeje kugaragaza ko Isirayeli ari yo yatangije intambara kuri Iran, si Iran yatangiye.”
“Niba Isirayeli ihagaritse ibyo bitero byayo binyuranyije n’amategeko, Iran nta gahunda ifite yo gukomeza kwihorera.”
Nubwo hatangajwe ko hari amasezerano yo guhagarika imirwano, Ingabo za Isirayeli (IDF) zatangaje ko kuri uyu wa Kabiri mu gitondo hakiriwe ibindi bisasu byarashwe na Iran. Ibyo bisasu byateye ubwoba abaturage ba Isirayeli, bituma bajya mu bwihisho hakiri kare mu rukerera, aho serivisi z’ubutabazi za Magen David Adom zatangaje ko abantu bane bapfuye naho abandi umunani bakomereka.
Ibi byatangiriye ku itariki ya 13 Kamena, ubwo indege za gisirikare za Isirayeli zagabaga ibitero ku murwa mukuru wa Iran, Teheran, byavuyemo urupfu rw’abayobozi bakuru ba gisirikare ba Iran. Muri abo bishwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umugaba w’Ingabo zirinda Revolisiyo (Revolutionary Guard), n’umuyobozi w’Ibikorwa by’Ubutabazi. Abahanga mu bya nikleyeri (nuclear) na bo barimo abapfuye.
Iran yahise yihorera ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena, igaba ibitero bya missiles ku kigo cya gisirikare cya Amerika Al Udeid Air Base kiri muri Qatar. Ibyo bitero byari igihano ku bitero Amerika yari yabanje kugaba ku bikorwa remezo bya nikleyeri bya Iran nka Fordow, Natanz, na Isfahan, byangiritse cyane.
Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Iran ibivuga, ibitero bya Isirayeli byahitanye abantu barenga 400 abandi barenga 3,000 barakomereka mu minsi ishize. Ibyo Iran yihoreye na byo byahitanye abantu bagera kuri 24 muri Isirayeli.