Yolande Makolo yemeje ko Perezida Kagame ari mu kiruhuko ‘atarembye’

Yolande Makolo yemeje ko Perezida Kagame ari mu kiruhuko ‘atarembye’

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari mu kiruhuko nyuma y’amakuru yakwirakwijwe n’abatavuga rumwe na Leta ko “arembye”.

Ku mbuga nkoranyamba hari hakwiye itangazo ryitiriwe igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame arwaye. Igisirikare cy’u Rwanda ryamaganye iri tangazo kivuga ko ari FAKE NEWS.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Mme Yolande Makolo yabwiye bagenzi bacu bo muri Taarifa ishami ry’Icyongereza ko Perezida Paul Kagame ari mu kiruhuko bisanzwe.

Yasabye abaturarwanda kwima amatwi ibihuha “bidafite ishingiro”.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yabwiye Taarifa ati “Rwose ntimutwarwe n’amakuru ari gukwirakwizwa n’abanzi. Nta gihari cyo kwikanga, cyangwa giteye impungenge.”

Yolande Makolo avuga ko ari ibintu bisanzwe kuba Perezida Paul Kagame amaze iminsi atagaragara mu maso ya rubanda rwose kubera ko amaze igihe afite ibikorwa byinshi bimureba haba iby’imbere mu gihugu ndetse n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Umwe mu bantu bahafi mu muryango wa Perezida Paul Kagame yabwiye Taarifa ati “Ni umuntu nk’abandi (Perezida Paul Kagame), afata umwanya akaruhuka. Nta kintu kidasanzwe cyangwa giteye impungenge.”

Yakomeje avuga ko “Perezida (Paul Kagame) ameze neza yafashe ikiruhuko gisanzwe.”

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *