Iran: Abitwa intasi za Israel bari guhigwa bukware

Urwego rw’abakorerabushake ruzwi nka Basij, ruri mu bikorwa bikomeye byo guhiga abakekwaho gukorana n’Urwego rw’Ubutasi rwa Israel, Mossad, mu gihugu cya Iran.
mu mijyi itandukanye, cyane cyane mu murwa mukuru, Tehran.
Basij ni umutwe w’abakorerabushake barenga miliyoni 10, biganjemo urubyiruko, abahoze mu ngabo n’abandi baturage biyemeje gukorera igihugu badahembwa amafaranga, ariko bagahabwa ibindi bibafasha mu buzima bwabo bwayburi munsi.
Muri ibi bikorwa byo guhiga intasi zishinjwa gukorana na Israel, benshi mu bafashwe ni abafite inkomoko muri Afghanistan bamaze no gutabwa muri yombi. Amakuru avuga ko hari n’abagabo babiri, Mohammad-Amin Mahdavi-Shayesteh na Majid Mosayebi, bamaze kwicwa muri iyo gahunda.
Umushinjacyaha Mukuru wa Iran, Gholam-Hossein Mohseni-Ejei, yahamagariye inzego z’ubutabera n’iperereza gukora ibishoboka byose mu gufata abashinjwa gukorana na Mossad, agaragaza ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe. Ati: “Turi mu bihe by’intambara. Gufata ibyemezo ntibigomba gutinzwa, nta mwanya wo gutegereza amezi abiri cyangwa atatu.”
Ibi bikorwa byamaganiwe kure n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko abaturage basanzwe barimo n’abafotora amazu cyangwa inyubako bashobora gufatwa bagahita bashinjwa kuba intasi, nyamara ntaho bihuriye na politiki.
Ibi bikorwa bya Basij bisa n’ibyo mu 1979 ubwo habaga impinduramatwara yahinduye ubutegetsi bwa Iran, ari nabwo urwego rwa Basij rwashyizweho ngo rufashe mu kugarura ituze no guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.