Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi Adesina wayoboye AfDB

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Dr. Akinwumi Adesina, wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Dr. Akinwumi Adesina, ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 28 ku Isesengura ry’Ubukungu ku Isi.
Ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame byibanze ku bufatanye hagati y’u Rwanda na AfDB, n’uburyo umubano yagaragaje ubwo yari akiri umuyobozi w’iyo Banki wagize umusaruro mwiza mu nzego zitandukanye z’ubukungu.
Ni ubufatanye bishimiye ko bwatanze umusaruro ugaragara, cyane cyane mu nzego zirimo iz’ubukungu, ubuhinzi, ingufu, ibikorwa remezo n’iterambere ry’imijyi.
Dr. Adesina yashimiye u Rwanda uburyo ruharanira kwigira no guteza imbere abaturage barwo, ashimangira ko AfDB izakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rw’iterambere rw’u Rwanda.
Ku ruhande rwe, Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Dr. Adesina, mu guteza imbere ubufatanye bushingiye ku byifuzo by’ibihugu bya Afurika n’ubuyobozi bwe bwaranzwe n’icyerekezo kirambye.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ihuza inzobere mu bukungu n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye, aho baganira ku mahirwe n’imbogamizi byugarije ubukungu bw’I si, ndetse no ku ruhare rwa Afurika mu kubaka ejo hazaza habereye bose.