Kenya: Abigaragambya barashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi

Muri Kenya, abari mu myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bapfuye baguye mu myigaragambyo yakozwe umwaka ushize wa 2024, bafashwe nk’abashaka guhirika ubutegetsi.
Abo bibukwa muri iyo myigaragambyo yatangiye ku itariki 25 Kamena 2025, ni abaguye mu myigaragambyo yakozwe ahanini n’urubyiruko rwiswe ‘Gen-Z’, rwamaganaga izamuka rikabije ry’imisoro ndetse n’ubuzima buhenze cyane muri icyo gihugu.
Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu cya Kenya, Kipchumba Onesimus Murkomen yavuze ko imyigaragambyo yabaye guhera ku wa Gatatu tariki 25 Kamena mu bice bitandukanye by’igihugu cya Kenya, ari igerageza ryo guhirika ubutegetsi.
Minisitiri Murkomen aganira n’itangamakuru ku wa Kane tariki 26 Kamena 2025, yagize ati ’’Ejo ntabwo Polisi yakoresheje imbaraga z’umurengera, ahubwo baburijemo igerageza ryo guhirika ubutegetsi”.
Yakomeje asobanura ko ibyo inzego z’umutekano zakoze muri iyo myigaragambyo, ntaho bihuriye no kubuza uburenganzira ababuze ababo mu myigaragambyo ya Gen Z yabaye umwaka ushize.
Yagize ati ’’Iyo myigaragambyo itegurwa na bamwe mu banyapolitiki bakoresha urubyiruko nabi, ariko bafite umugambi cyangwa se intego yo guhirika ubutegetsi buriho”.
Morkomen yongeyeho ko muri iyo myigaragambyo yo ku wa gatatu tariki 25 Kamena, sitasiyo 9 za polisi zigabijwe n’abo bari mu myigaragambyo, ndetse batwikamo eshanu, batwara n’imbunda eshanu bazikuye ahantu hatandukanye mu gihugu.
Uwo Minisitiri kandi yaboneyeho umwanya wo gusobanura icyemezo cyafashwe na Guverinoma ya Kenya, cyo gufunga by’agateganyo ibitangazamakuru bimwe na bimwe, mu rwego rwo kubibuza gutangaza mu buryo bw’ako kanya, ibirimo kubera mu myigaragambyo, avuga ko uko kubinyuza mu itangazamakuru byari gutuma imyigaragambyo irushaho kugira imbaraga, ikaba yagera no muri perezidansi y’icyo gihugu.
Zimwe muri televiziyo z’aho muri Kenya zari zafunzwe by’agateganyo ku wa Gatatu tariki 25 Kamena, kuko zarenze ku mabwiriza abuza za radio zose na televiziyo zikorera muri icyo gihugu gutangaza uko ibijyanye n’imyigaragambyo birimo kugenda, harimo NTV, KTN ndetse na K24, ariko nyuma zikaba zongeye kwemererwa gufungura, nk’uko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Biravugwa ko kugeza ubu, abigarambya bamaze gupfa ari abantu 16, mu gihe abandi benshi bakomeretse bazize amasasu y’inzego z’umutekano zigamije kubatatanya.
Umuyobozi wa Polisi (Inspector General of Police) Douglas Kanja, we yavuze ko abapolisi basaga 300 bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.
Uwo Muyobozi kandi yatangaje ko abagize uruhare bose muri iyo myigaragarambyo, bazashakishwa bagafatwa, hanyuma bakagezwa imbere y’ubutabera bakaburanishwa ku byaha bakoze.