Ntibisanzwe! Umuvuduko w’Isi uziyongera cyane muri Nyakanga na Kanama! Bizaterwa n’iki?

Abashakashatsi ku Isi hose batangajwe n’inkuru idasanzwe y’uko mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2025, umuvuduko Isi isanzwe izengurukiraho uzikuba cyane kurusha uko byari bisanzwe. Iyi ni impinduka idasanzwe kuko, mu by’ukuri, mu myaka myinshi ishize, isi yagiye igenda igabanuka ku muvuduko wayo mu buryo bukomeye. Iyi mpinduka y’uyu mwaka irimo gutungurana, ndetse iri gukurikiranwa n’ibigo bikurikirana imigendekere y’isi n’igihe ku rwego mpuzamahanga.
Amakuru atangwa n’ikigo cyitwa TimeandDate.com, gikorana n’ikigo mpuzamahanga IERS (International Earth Rotation and Reference Systems Service), yerekana ko tariki ya 9 Nyakanga 2025 izaba ari umwe mu minsi migufi cyane mu mateka y’isi, kuko izaba ifite igihe kigufi ho amasegonda 1.30 ugereranyije n’umunsi w’isaha isanzwe. Uyu munsi uzasozwa mbere y’amasaha 24 yuzuye, biturutse ku muvuduko udasanzwe w’isi izaba yagize muri ayo matariki. Tariki ya 22 Nyakanga na 5 Kanama zitezweho kuba iminsi mito cyane, aho umunsi wa Kanama 5 by’umwihariko ushobora kuba ari wo muto kurushaho.
Abahanga bamwe barakeka ko ibi bishobora guterwa n’imikoranire y’isi n’ukwezi, aho iyo ukwezi kwegera cyangwa kukajya kure bishobora kugira ingaruka ku muvuduko w’isi. Hari n’abavuga ko impinduka mu mikorere y’inyanja, ikirere, ndetse n’imihindagurikire y’imbere mu butaka nabyo bishobora kuba biri kugira uruhare muri iki kintu cyatangaje benshi.
Umushakashatsi Leonid Zotov wo muri Kaminuza ya Leta ya Moscou yavuze ko ibi byabaye bitunguranye kuko nta hantu na hamwe ibipimo by’ikirere cyangwa iby’inyanja byari byerekanye ko hari impamvu ishobora gutuma isi yihuta muri ubu buryo.
Yagize ati: “Nta mpamvu yihariye iramenyekana. Moderi z’inyanja n’ikirere ntizisobanura iby’izi mpinduka zidasanzwe zigiye kuba.” Ibi bivuze ko ikibazo kiri hejuru y’ubushobozi bwo kugisobanura nk’uko ubundi abahanga babigenzaga.
Mu Rwanda, hari abahanga nabo bakurikirana imigendekere y’isi mu buryo bugezweho. Dr. Catherine A. Mériaux, umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi cy’Akarere (EAIFR) gikorera i Kigali, amaze igihe akora ubushakashatsi ku mikorere yibikoma (magma) ndetse n’ubushyuhe bw’imbere mu butaka, ibintu bifitanye isano n’imihindagurikire y’isi. Ibikorwa nk’ibi bitanga igitekerezo cy’uko n’u Rwanda rushobora kugira uruhare mu gutanga ibisobanuro ku mpinduka nk’izi.
Yagize ati: “Uburyo magma (ibikoma) bitembera, bihindura imbaraga z’imbere mu isi. Iyo habayeho ihindagurika, bishobora kugira uruhare ku muvuduko w’isi, nubwo bigaragara ku rugero ruto cyane.”
Prof. Manasse R. Mbonye, umuhanga w’umunyarwanda mu by’isanzure, nawe yigeze gutanga inyigisho zigaruka ku mikorere y’isi, yerekana uburyo ibintu bigaragara nk’ibito, nko kugabanuka kw’urubura cyangwa gutembera kw’amazi mu butaka, bishobora gutera impinduka ku muvuduko w’Isi ku rugero ku rugero rukomeye cyane.
Nanone kandi, Manasse Mbonye, umuhanga mu by’isanzure akaba, amaze imyaka myinshi yiga ku mikorere y’ikirere n’isi, aho yagiye atanga inyigisho n’ubushakashatsi bigaruka ku buryo isi n’ibiri ku butaka bikorana n’ibidukikije.
Agira ati” Muri rusange ubundi ibyo dusanzwe tubonesha amaso yacu n’amazi ndetse n’urubura nabyo bishobora kugira uruhare rukomeye mu mihindagurikire y’Isi bigatuma umuvuduko yari isanzwe igenderaho wiyongera cyangwa se ukiyongera. Ibyo byose birashoboka cyane”.
Impinduka zitezweho kugaragara ku muvuduko w’isi muri Nyakanga na Kanama 2025 si ibintu byo gufata nk’ibisanzwe. Nubwo amasegonda make adashobora kwumvikana nk’ibintu bikomeye ku buzima bwa buri munsi, ku isi ya siyansi no ku ikoranabuhanga duheraho mu gucunga igihe, ni impinduka zikomeye kandi ziteye impungenge. Kuba umunsi ushobora kuba mugufi ho 1.5 milliseconds ni ikimenyetso cy’uko hari ibintu byinshi bihinduka mu miterere y’isi, haba mu butaka bwayo bw’imbere, mu mikorere y’ukwezi, cyangwa se mu migendekere y’amazi n’ikirere.
Ibi kandi birerekana ko tutagomba gufata isi nk’ihamye cyangwa se idahinduka mu miterere yayo. Ni ikigaragaza ko ibintu twari twaramenyereye nk’igihe, isaha, n’ibindi byose twari twaramenyereye ko bitajya bihinduka, nabyo birahinduka, cyangwa bikagenwa bushya bitewe n’uko isi yitwaye. Ku rwego mpuzamahanga, izi mpinduka zishobora kugira Impinduka ku mikorere ya GPS, satellite, na system zishingiye ku masaha.