Nyarugenge: Yishe umukunzi we amuteraguye ibyuma

Umugabo utuye mu Mudugudu wa Mucyuranyana mu Kagari ka Munanira ya II mu Murenge wa Nyakabanda,Akarere ka Nyarugenge yishe umukunzi we amuteraguye ibyuma amushinja kumuca inyuma.
Ibi byabaye ahagana saa ine z’amanywa yo kuwa Gatatu tariki 25 Kamena 2025.
Abatangabuhamya babwiye Rotorovizeri, ko uyu mugabo usanzwe ukora akazi ko gukanika ibinyabiziga uwo mukunzi we bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane amushinja ko amuca inyuma.
Bemeza ko mbere yo kwica umukunzi we yabanje kunywa inzoga nyinshi.
Uwitwa Habiyambere Patrick yagize ati ” Yabanje ajya kugura inzoga arazinywa aragenda yinjira mu nzu ye avuza radiyo cyane yaahyuzemo umuziki ahita amuteragura ibyuma mu josi no mu nda arangije ahita asohoka arakinga arigendera.”
Uwase Aisha we yagize ati ” Bari inshuti hari n’igihe babanaga nk’umugore n’umugabo gusa nyuma baje gushwana ariko birarangira none rero nibwo yaje agura inzoga aragenda ahita amwica.”
Yongeyeho ko nyuma y’uko uyu mugabo yishe umukunzi we yahise atoroka ndetse anahamagara umusore w’inshuti ye kuri telefone amusaba kujya kumurebera ko iwe nta kibazo gihari.
Nyuma y’uko aya makuru amenyekanye inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB zahise zihagera zijyana umurambo wa kwigendera Ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe