Rutsiro: Yasanzwe yapfuye amanitse

Rutsiro: Yasanzwe yapfuye amanitse

Umusaza witwa Havugutuma Hesiloni w’imyaka 72, wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye.

Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza, mu Mudugudu wa Rubaya, ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki 26 Kamena 2025.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera bikekwa ko yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umuryango we yakomokaga ku kuba yarashatse kugurisha umurima bakamwangira.

Bivugwa ko mbere yo kwimanika mu mugozi yabanje gutwika ibintu byari mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yemeje ko amakuru bahawe agaragaza ko ashobora kuba yiyahuye kubera ko umuryango we wamwangiye kugurisha umurima.

Ati “Amakuru y’urupfu rwa Havugutuma twayamenye mu gitondo ko yiyahuye akoresheje imigozi ya mishipiri bakoresha bubaka, twabwiwe ko urugo rwe rusanzwemo amakimbirane yari ataramara igihe yakomotse ku kuba umugabo hari ubutaka yifuzaga kugurisha kandi ubwo yari asanganwe yari abugerereje abugurisha, baramwangira.”

Yakomeje avuga ko nyakwigendera yari yaraye atashye mu masaha akuze ateza umutekano muke bituma umugore n’abana bajya gucumbika mu baturanyi, ndetse Ubuyobozi bw’Umudugudu bubasezeranya ko buza kubakemurira ikibazo mu gitondo, baje basanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kubana mu mahoro ndetse abafite ibibazo bibakomereye bakegera inzego za Leta zikabibakemurira, kuko kwiyahura ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda n’iyo uwapfuye atabihanirwa.

Uyu murambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda gusuzumwa mbere yo gushyingurwa.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *