U Rwanda na DRC basinyanye amasezerano arebana no kugarura amahoro muri Kongo

Kuri uyu mugoroba, ba MInisitiri b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo basinye amasezerano arebana n’urugendo rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Muri aya masezerano, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe, mu gihe Kongo yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Therese Kayikwamba.
Muri aya masezerano y’amahoro, harimo ibijyanye no kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro idashamikiye kuri Leta.
Huvikanyweho kandi gushyiraho urwego rushinzwe iby’umutekano ruhuriweho n’impande zombi, hamwe no gufasha mu bikorwa byo gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu.
Mu muhango wo gusinya amasezerano wari uhagarariwe n’umujyanama wa Perezida wa Amerika Donald Trump ari we Marco Rubio i Washington DC, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati” “Izingiro ry’aya masezerano y’amahoro ni icyemezo kigamije gushyiraho uburyo buhoraho buhuriweho n’u Rwanda na DRC mu bijyanye n’umutekano.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rushaka kandi guteza imbere ubufatanye mu bukungu, harimo n’amasosiyete n’abashoramari bo muri Amerika ndetse ko iterambere rihuriweho n’ubufatanye bwambukiranya imipaka bizarushaho gufungura inyungu zifatika ku bihugu byombi.
Yavuze ko amasezerano menshi yasinywe atashyizwe mu bikorwa nk’uko bikwiye ariko n’ubwo inzira iri imbere itoroshye, binyuze mu gushyigikirwa na Amerika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, nta kabuza iki ari igihe cy’impinduka.
Ku ruhande rwe, Rubio yabwiye intumwa z’ibuhugu byombi, ko Trump ari perezida ushaka amahoro, aho yagize ati “Perezida Trump ni Perezida w’amahoro. Arashaka rwose amahoro. Nibyo ashyize imbere kurusha twese.”
