Abantu basaga 80 bishwe n’ibitero bya Israel muri Gaza

Abantu basaga 80 bishwe n’ibitero bya Israel muri Gaza

Minisiteri y’ubuzima muri Gaza igenzurwa na Hamas yavuze ko Abanye-Palestine nibura 81 bishwe naho abandi barenga 400 barakomereka mu bitero bya Israel muri Gaza mu masaha 24 yo kugeza ku wa gatandatu saa sita z’amanywa.

Muri kimwe muri ibyo bitero, abantu nibura 11, barimo n’abana, barishwe nyuma y’igitero cyagabwe iruhande rw’ikibuga cyo mu mujyi wa Gaza, nkuko abakozi bo ku bitaro bya Al-Shifa hamwe n’ababibonye babivuze.

BBC ivuga ko amashusho yagenzuwe nayo agaragaza abantu barimo gucukura mu mucanga bakoresheje intoki gusa hamwe n’ibitiyo mu gushakisha imirambo.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko kitazi “iby’abakomeretse bitewe n’igitero” uretse gusa “umuntu ucyekwa wari uteje inkeke” ku ngabo za Israel.

Uwabibonye yavuze ko yari yicaye ubwo “mu buryo butunguranye numvaga ikintu giturika cyane” nyuma yuko umuhanda urashweho.

Icyo kibuga cyakoreshwaga mu gucumbikira abantu bataye ingo zabo, baba mu mahema.

Ahmed Qishawi, we yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati”Aha hantu hari huzuye amahema – none ubu amahema yazitswe munsi y’umucanga. Twamaze amasaha ducukura n’ibiganza byacu gusa.”

Yavuze ko “nta bantu bashakishwa bari hano, cyangwa abakora iterabwoba nkuko [Abanya-Israel] babivuga… [Ni] abasivile bonyine bahaba, abana, barashweho nta mpuhwe.”

Hagati aho, Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko yizeye ko agahenge gashobora kwemeranywaho mu cyumweru gitaha.

Abahuza bo muri Qatar bavuze ko bizeye ko igitutu cy’Amerika gishobora gutuma amasezerano agerwaho, nyuma y’agahenge hagati ya Israel na Iran kashoje intambara yamaze iminsi 12 hagati y’ibihugu byombi.

Muri Werurwe (3) uyu mwaka, agahenge k’amezi abiri karenzweho ubwo Israel yagabaga ibitero bishya muri Gaza.

Ayo masezerano y’agahenge – yatangiye ku itariki ya 19 Mutarama (1) – yari yashyizweho kugira ngo akurikizwe mu byiciro bitatu, ariko ntiyarenze icyiciro cya mbere.

Icyiciro cya kabiri cyari kubamo gushyiraho agahenge gahoraho, gutahukana abashimuswe bakiri bazima bari muri Gaza bakaguranwa kurekura imfungwa z’Abanye-Palestine zifungiye muri Israel, ndetse n’ingabo za Israel zikava burundu muri Gaza.

Ku wa kane, umutegetsi wo hejuru muri Hamas yabwiye BBC ko abahuza bongereye ibikorwa byabo byo gutuma habaho amasezerano mashya y’agahenge muri Gaza no kurekura abashimuswe, ariko avuga ko ibiganiro na Israel bigihagaze.

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, i Tel Aviv muri Israel habaye imyigaragambyo isaba ko habaho amasezerano yo kurekura Abanya-Israel basigaye bashimuswe bagifitwe na Hamas muri Gaza.

Abateguye iyo myigaragambyo bavuze ko “igihe kirageze cyo kurangiza imirwano no kuzana buri muntu wese mu rugo mu cyiciro kimwe”.

Kibajijwe ku gitero cyo mu gace ka Tuffah muri Gaza, igisirikare cya Israel (IDF) cyabwiye BBC ko “cyarashe umuntu ucyekwa wari uteje inkeke ku ngabo za IDF zikorera mu majyaruguru ya Gaza”.

IDF yagize iti: “Mbere y’igitero, ingamba nyinshi zafashwe mu kugabanya ibyago byo kugirira nabi abasivile.” Yongeyeho ko itazi “iby’abakomeretse bitewe n’igitero, uretse uwo muntu warashwe”.

IDF yasohoye itangazo ku mugoroba wo ku wa gatandatu ivuga ko yishe Hakham Muhammad Issa al-Issa, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru mu ishami rya gisirikare rya Hamas.

IDF yavuze ko yamwiciye mu gace ka Sabra ko mu mujyi wa Gaza ku wa gatanu.

IDF yavuze ko yari umwe mu banyamuryango bashinze ishami rya gisirikare rya Hamas, ndetse ko yari umwe mu bagize inama nkuru y’umutekano ya Hamas kandi ko yagize “uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu ngiro” ry’igitero Hamas yagabye muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2023.

Igisirikare cya Israel cyatangiye kumisha ibisasu kuri Gaza mu gusubiza kuri icyo gitero, cyiciwemo abantu hafi 1,200 naho abandi 251 barashimutwa.

Kuva icyo gihe, minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu barenga 56,000 bamaze kwicwa muri Gaza.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *