Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 batangiye ibizamini bisoze amashuri abanza
Abanyeshuri 220,840 bo mu bice bitandukanye by’igihugu batangiye gukora ibizamini bisoze amashuri abanza umwaka wa 2024-2025.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kamena 2025, nibwo aba banyeshuri basaga ibihumbi 200 batangiye gukora ibi bizamini bisoza umwaka w’amashuri abanza wa 2024-2025.
Minisititi w’uburezi, Joseph Nsengimana we yatangirije ku mugaragaro ibi bizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu Kigo cya GS Institut Filippo Smaldone giherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge
Ibi bizamini birimo gukorwa n’abanyeshuri 220,840 bo mu gihugu barimo abakobwa 120,635 n’abahungu 100,205 bakaba barimo abafite ubumuga 642.
Umwihariko s’ibi bizamini n’uko abana bafite ubumuga bateguriwe ibikoresho by’ibanze bakenera bizabafasha muri ibi bizamini birimo inyandiko zifashishwa n’abatabona (Braille), impapuro nini, utwuma dufata amajwi n’igihe gihagije cyo gukoramo ikizamini, kugira ngo uburenganzira bwa buri mukandida mu kizamini bwubahirizwe.