Antonio Guterres yashimiye intambwe y’u Rwanda na Congo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yakiriye neza isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, abivuga nk’intambwe ikomeye igana ku kugabanya umwuka mubi, kugarura amahoro no kugarura ituze mu burasirazuba bwa Congo no mu karere k’ibiyaga bigari.”
Aya masezerano yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, hamwe na mugenzi we wa Congo, Thérèse Wagner Kayikwamba, imbere y’umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio. Aya masezerano ashingiye ku kubahana ku bijyanye n’ubusugire bw’imipaka, guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro, no gukemura amakimbirane mu mahoro.
Icy’ingenzi cyane, ayo masezerano asaba kurandura umutwe wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda), umutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mutwe umaze imyaka hafi 30 ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda.
Amasezerano kandi ateganya gushyiraho uburyo bwo guhuza ibikorwa by’umutekano hagati y’ibihugu byombi hamwe n’akanama gashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano no kubazwa inshingano. Arimo kandi n’ibyemezo bijyanye no guteza imbere ubukungu bw’akarere binyuze mu bufatanye ndetse no korohereza gutahuka kw’impunzi n’abaturage bimuwe ku ngufu, bikaba ari umusingi ukomeye w’amahoro arambye n’iterambere rusange.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter), Umunyamabanga Mukuru wa Loni Guterres yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ruhare yagize mu gushimangira izo nama z’amahoro.
Yagize ati “Ndashimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buyobozi bwayo ndetse n’abandi bose bagize uruhare muri uru rugendo.”
Yongeyeho ati “Loni izakomeza kuba hafi mu gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.”
Abanyapolitiki n’abayobozi batandukanye ku isi hose bashimye aya masezerano, bayabonamo icyizere cy’amahoro n’ituze bigaruka mu karere k’ibiyaga bigari.