Nyamasheke: Imibiri 30 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Imibiri 30 y’Abatutsi barimo 29 bo mu yahoze ari segiteri Munyove n’undi wabonetse mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, yashinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba, abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro basabwa kuyatanga.
Iki gikorwa cyahuriranye no kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe mu mirenge ya Bushenge na Ruharambuga yo mu Karere ka Nyamasheke na Giheke wo mu Karere ka Rusizi.
Muri iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba.Umutangabuhamya
Mukahirwa Mediatrice, yavuze ko mu muryango wabo bari 12 bicwa muri Jenoside hasigara batatu anashimira ingabo z’Inkotanyi zemeye gukoreshwa n’Imana zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Uyu mubyeyi uvuka mu yahoze ari segiteri Munyove ariko muri iki gihe ari mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 12, nyuma y’urugendo rugoye akaba yaracitse ibitero byinshi byahitanye abo mu muryango we.
Yagize ati “Mu bo twashyinguye uyu munsi harimo mama n’abavandimwe banjye. Sinasoza ubuhamya bwanjye ntageneye ubutumwa abo twashyinguye uyu munsi. Uyu munsi turiho twararokotse, mfite abana bane barimo babiri biga mu mashuri yisumbuye”.
Umugabo witwa Emmanuel Mushinzimana wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye, we yavuze ko kubera amarangamutima yabo yari agikomeretse batinze kumva gahunda yo guhuza inzibutso gusa ngo nyuma yo kubona hari zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zishyizwe mu murage w’Isi byabafashije kumva icyo Leta ibasaba.
Ati “Uyu munsi ababyeyi bacu, abavandimwe bacu twahisemo kubasangisha abandi hano mu rwibutso. Turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’aka Nyamasheke badufashije muri iki gikorwa, batumye turushaho gukunda Leta yacu”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, we yavuze ko ubugome ndengakamere bw’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo butuma kugeza n’ubu hari imibiri itaraboneka, agaragaza ko igikorwa nk’iki cyo gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside ari igikorwa kiruhura.
Ati “Ni ku bw’iyo mpamvu twongeye gukangurira umuntu wese waba ufite amakuru, y’ahaba hari umubiri cyangwa se imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside kuyaduha. Uburyo bwose yayatangamo, tunibutsa ko kuyatanga nta cyaha kirimo”.
Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rwashyinguwemo iyi mibiri 30 rukaba rwari rusanzwe rushyinguyemo abagera ku 20.174 biganjemo abiciwe mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gashirabwoba, ari na ho hubatse uru rwibutso.