Rubavu: FPR yaremeye umuryango wa Ahishakiye wapfiriye mu bikorwa byo kwiyamamaza

Umuryango wa FPR Inkotanyi waremeye ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 33 Frw abo mu muryango wa Ahishakiye Mutoni wapfiriye mu muvundo ubwo yari arimo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere Rubavu.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2025.
Abo mu muryango wa nyakwigendera bashimye uyu muryango wakomeje kubaba hafi l ukabubakira inzu, ubagurira isambu, ndetse ukanabaha n’amatungo magufi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 33 Frw.
Nyakwigendera Ahishakiye Mutoni yitabye Imana tariki 23 Kamena 2024 mu gihe abandi 37 bakomeretse ubwo abantu ibihumbi basohokaga ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Icyo gihe byatangajwe ko abantu barenga ku 250.000 bari bashyigikiye umukandida wayo bari baje mu gikorwa cyo kumwamamaza, ndetse abanyamuryango ba FPR biyemeje kuzafasha umuryango yakomokagamo kuko umubyeyi we yari asanzwe atunzwe no guca inshuro.
Umubyeyi wa Nyirandegera witwa Emertha,yashimiye Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame uburyo yamugiriye neza.
Ati “Ndashimira Paul Kagame uburyo yangiriye neza nyuma yo kubura umwana wanjye Ahishakiye Mutoni, nubwo yapfuye bamfashije kumushyingura nk’Intwari, angejeje mu nzu nziza irimo amashanyarazi kandi ntayo nagiraga, nta murima nagiraga none ngiye kujya mpinga, mugende mumubwirire ngo azahore ku ngoma.”
Umukozi wa Kompanyi icukura amabuye y’agaciro ya KOMENYABU, witwa Mugiraneza we na bagenzi be bavuze ko bababajwe n’urupfu rwa Ahishakiye.
Ati “Byaratugoye kwakira urupfu rw’umwana muto nk’uriya twakoranaga kandi rwatunguranye, gusa nyuma twaje kwiyakira dusanga nta mpamvu yo guheranwa n’agahinda tukagira ibindi byishimo. Twanejejwe no kuba umuryango we wubakiwe kuko ibyo FPR Inkotanyi ikoze nta handi nabibonye.”
Mukeshimana Diane ati “Ahishakiye twarakoranaga kandi kubyakira byaratugoye, kuko yakoranaga umurava, kandi akaba yari yagiye aduterera amakorasi tugiye kwamamaza Chairman wacu, umuryango we twakomeje kuwuba hafi kandi ntibigeze baheranwa n’agahinda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, unahagarariye FPR Inkotanyi muri aka Karere, Mulindwa Prosper,we yavuze ko kubura umunyamuryango nka Ahishakiye ari imbaraga umuryango we wabuze, ndetse basabwe kuwuba hafi.
Ati “Twagize ibyago tubura umwana ukiri muto wari umunyamuryango, iki gikorwa Perezida wa Repubulika arakizi, kuko ubwo yatabarukaga yaraye abimenye abayobozi bahabwa inshingano zo gukurikirana uko uyu muryango tuwuba hafi kuko umwana wabo (Ahishakiye) wari waratangiye gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagombaga kuzabafasha byinshi by’iterambere.”
Yakomeje ashimira abakoranaga na Ahishakiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubera ko na bo ari bamwe mu babaye hafi abasigaye mu muryango wa Ahishakiye.
Yongeyeho ko ibyo umuryango wa Ahishakiye wakorewe ari igisobanuro cy’uko FPR Inkotanyi ishyira ku isonga imibereho myiza y’abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange, kandi banejejwe no kubona umubyeyi wa Ahishakiye yaragaruye inseko nyuma yo kubura umwana we ntawe biturutseho.