Abarundi bahunze igihugu batangaje ko bagiye gufata intwaro

Abarundi bahunze igihugu batangaje ko bagiye gufata intwaro

Kuva muri 2015 ubwo I Burundi hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi rikaza gupfuba ku Ngoma ya Perezida Petero Nkurunziza ndetse bikanatuma Abarundi benshi bahunga igihugu byateje umwuka mubi kuva icyo gihe kugeza ubu. Icyo gihe bamwe mu barundi bavugaga ko badashyigikiye ko Nkurunziza yiyamamariza Manda ya 3 iyo we yitaga iya 2 kuko iyambere atayemeraga kuko atari abaturage batoye icyo gihe muri 2005 ubwo CNDD-FDD yajyaga ku butegetsi bwa mbere nyuma y’imyaka myinshi bari mu mashyamba.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize i Buruseli mu Bubiligi, bamwe mu banyapolitiki bahurira mu mitwe itatu ya politiki bahunze Uburundi, ariyo Cfor Arusha (Impuzamashyaka y’Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi yishyize hamwe ngo isubize mu bikorwa amasezerano ya Arusha), CN Ingeri ya Rugamba (Impuzamashyaka y’Izuka ry’Igihugu) yari ihagarariwe na Chauvinau Mugwengezo wahoze ayobora ishyaka UPD Zigamibanga akaba ari n’umuvugizi wayo, ndetse na Map Burundi (Ihuriro ry’Ingabo z’Igihugu) ryari ryahagarariwe n’umuvugizi waryo Liberat Ntibashirakandi, batangaje ko bagiye gufata intwaro kubera uburiganya bwabaye mu matora, bavuga ko bigiye gutera intambara yo kwibohoza.

Frédérique Bamvuginyumvira wahoze ari visi perezida w’igihugu yabahagarariye avuga ko nta yindi nzira isigaye yo kwamagana ibyavuye mu matora uretse gufata intwaro.

Yagize ati: “Twabonye amatora yibwe ku mugaragaro, abantu bategekwa aho bagomba gutorera, abandi bagakurwaho amakarita, hari n’abatorewe ku ngufu – ibyo byose byarabaye, ntitwabyihanganira ngo ishyaka riri ku butegetsi rikomeze kutubeshya buhoro buhoro. Tugiye gufata intwaro dukize igihugu cyacu. N’iyo batwica, twahagurutse kurwanya iri shyaka ririho dufite umuheto, kandi birashoboka cyane.”

Nubwo atagaragaje izina ry’itsinda rishya rigiye gufata izo ntwaro cyangwa abazarijyamo, yemeje ko gufata intwaro ari umwanzuro udasubirwaho. Yavuze ko hari benshi bafite icyo cyifuzo – baba abari hanze y’igihugu ndetse n’abari imbere mu gihugu – bagamije gutangiza intambara yo kwibohoza.

Nubwo hari abandi banyapolitiki nka Uprona bo bemeza ko hakwiye ibiganiro, cyane cyane muri iryo huriro ry’abanyapolitiki bahunze kuva mu 2015, benshi muri bo bemeza ko ibiganiro ntacyo byabagejejeho kuko byageragejwe kenshi bikanga. Frederiko Bamvuginyumvira yavuze ko amaze kugerageza ibiganiro inshuro zirenga umunani ariko ntacyo byatanze, ariyo mpamvu bahisemo inzira y’intambara kugira ngo ijwi ryabo ryumvwe.

Therence Ntahiraja, uhagarariye Uburundi mu Bubiligi, yabwiye BBC ko iyo myitwarire ari iy’agahomamunwa, ayita mu Kinyarwanda “kwishongora.”

Yagize ati: “Ni imyitwarire idakwiye kubona abantu baba mu gihugu gifite amategeko nk’u Bubiligi bashyigikira gufata intwaro. Birababaje cyane, cyane ko harimo n’abigeze kugira imyanya ikomeye mu Burundi. Njyewe mbifata nko kwishongora kuko Abarundi baratoye, batora mu bwisanzure nta gahato. Ubutegetsi butangwa n’abaturage binyuze mu matora. Umunyapolitiki watekereza gufata intwaro muri iki gihe ni umwanzi w’igihugu. Ahubwo nibaze twubake igihugu nk’abandi Barundi bose, kandi Perezida wacu agira uruhare mu gushishikariza Abarundi kwishyira hamwe.”

Ni ubwa mbere aba banyapolitiki b’Abarundi bari mu buhungiro batangaje ku mugaragaro ko bagiye gufata umuheto kuva mu 2015, ubwo amakimbirane yavuka ku bijyanye na manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu byatumye benshi bahungira mu bihugu bya Afurika, cyane cyane u Rwanda, no ku mugabane w’u Burayi. Nubwo abahoze bari mu ihuriro ryiswe CNARED ryahuzaga bamwe mu banyapolitiki n’imiryango itavuga rumwe n’ubutegetsi, bahoraga bavuga ko urugamba rwabo ari urw’ibitekerezo. Kuri ubu, bavuga ko ibihe byahindutse.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *