Ihurizo ku bafite utubari duciriritse mu Mujyi wa Kigali

Ihurizo ku bafite utubari duciriritse mu Mujyi wa Kigali

Ubu ibitekerezo ni byinshi ku baturage batandukanye bari barashoye amafanga yabo mu gucuruza inzoga mu maduka (Boutique) no mu tubari duciriritse.

Ni nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, rwasohoye itangazo rigaragaza amabwiriza mashya agenga imikorere y’ubucuruzi bwo kwakira abantu n’imyidagaduro, mu rwego rwo gukaza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arebana n’umutekano rusange, urusaku no kurengera abaturage.

Bamwe mu bafite utubari duciriritse n’abacururizaga inzoga mu maduka, babwiye Rotorovizeri, ko bafite impungenge z’uburyo bazabaho ubwo aya mabwiriza azaba atangiye gushyira mu bikorwa.

Bemeza ko bagiye kugwa mu gihombo gikomeye ndetse utubari tugiye kugirwa n’abifite gusa.

Alain Byishimo, ni umugabo ufite akabari mu Murenge wa Nyamirambo,Akarere ka Nyarugenge, wemeza ko we agiye n’umuryango we bagiye guhura n’umuzima bukomeye.

Ati ” Ubu koko waba ucururiza mu nzu nto nk’iyi nabwo kubona ay’inzu n’imisoro n’umutekano adashyizeho ndetse n’bishingwe ari ikibazo ukabona ubushobozi n’ubushobozi bwo kugukodesha akabari gafite ubwiherero bw’abagore n’abagabo kandi udacuruza amasaha yose?”

Uwitwa Twagiramungu Vicent, we yagize ati “Niba koko ngomba ngo kugira n’umuntu ushinzwe umutekano muri aka kabari Kangana gutya nzabireka nsubire mu cyaro nta kundi.”

Yongeyeho abantu beshi bazareka gucuruza inzoga bitewe n’uko batanemerewe gucuruza utubari ku manywa ndetse basabwa gufunga saa saba z’ijoro kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu na saa munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. mu gihe basabwa kwishyura imisoro,amafaranga y’ibishingwa n’ay’umutekano n’ibindi.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *