Rubavu: Umurambo w’umukobwa wasanzwe mu murima

Umurambo w’umukobwa w’imyaka 20 witwa Gisubizo wo mu Karere ka Rubavu, wasanzwe mu mirima y’icyayi, uherereye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bikekwa ko yiyahuye.
Umurambo w’uyu mukobwa wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kamena 2025,.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique yemeje ko iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.
Ati “Nibyo koko Gisubizo yasanzwe yapfuye, ari mu murima w’icyayi. Iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu rirakomeje.”
Yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Gusa amakuru aturuka muri aka gace avuga ko nyakwigendera ashobora kuba yariyahuye bitewe n’uko hafi y’umurambo we hagaragaye umuti ukoreshwa mu kwica udukoko mu myaka.