U Rwanda rwatunguwe na Raporo nshya ya UN ikomeje kurushinja gufasha M23

U Rwanda rwatunguwe na Raporo nshya ya UN ikomeje kurushinja gufasha M23

Leta y’u Rwanda yatunguwe na raporo nshya yatangajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zongeye gushinja u Rwanda gusahura amabuye y’agaciro ya Repubulika ya Demokalasi ya Congo no gutanga inkunga kuri M23 mu kuyifasha kurwana no kuyiha ibirwanisho.

Iyi raporo ivuga ko “ URwanda rutegeka kandi rukanakurikiranira hafi abarwanyi ba M23 mu bikorwa byo gukomeza kwigarurira ibice birimo amabuye y’agaciro.”

Muri iyo raporo, bavuga kandi ko “ URwanda rushakira abarwanyi M23 kandi rugatanga n’ibikoresho bya gisirikare birimo n’ibijyanye n’ibyikoranabuhanga rihambaye ryo gupfubya ibisasu byo mu kirere.”

Icyo u Rwanda rubivugaho

Biciye mu Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolande Makolo, u Rwanda rwanenze ibikubiye muri iyi raporo.

Ku rukuta rwa X ye, Yolande Makolo yagize ati “Iyi raporo igamije gukinisha ukuri ku mpungenge z’umutekano z’u Rwanda zimaze igihe kirekire, zishingiye ku byago bikomeje guterwa na FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho, byatumye u Rwanda rugira ingamba z’ubwirinzi mu turere twegereye umupaka”.

Nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro yagizwemo uruhare n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu ushize, u Rwanda rwiyemeje byimazeyo kuyashyira mu bikorwa, harimo no guhashya FDLR.

Yalande Malolo ati” ibyo bizatuma ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwarafashe zivaho, impunzi zitahuke mu mutekano, ndetse bizanazana ituze rirambye mu karere kacu”

Ku birebana n’ibirego bidafite ishingiro by’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro ritemewe:

U Rwanda rufite umutungo kamere wa 3T (gasegereti, coltan, na wolfram) rwihariye. Uretse Uburasirazuba bwa RDC aho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwa gakondo kandi bugakorerwamo n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abayobozi ba RDC b’abanyamahanga cyangwa barangwa n’uburiganya, u Rwanda rwo rufite urwego rw’ubucukuzi bwemewe, rugengwa n’amategeko kandi rwashowemo imari mu bijyanye no gutunganya amabuye ndetse n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo, bikaba byemera ko amabuye atunganywa ku rwego mpuzamahanga kandi agahabwa ibyemezo byemewe.

Igice cy’amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa kizatanga amahirwe yo gufatanya mu bukungu, harimo n’ishoramari ry’abikorera bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere, bikazafasha kurushaho gutunganya inzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kunoza uburyo bw’imisoro n’amahoro byinjizwa n’ibihugu birebwa.

Kuba rero iyi raporo ya UN ije ikurikira ako kanya isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na RD Congo bishobora kwenyegeza umuriro nubundi wari utarazima bigatuma ibyo basinye bidashyirwa mu bikorwa na cyane ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokalasi ya Congo Therese Kayikwamba Wagner aherutse kubwira RTNC ko nta bihano bihari ku gihugu kitazubahiriza aya masezerano.

Kurundi ruhande ariko iyi raporo y’impuguke za UN ivuga uburyo umutwe w’iiterabwoba wa FDLR ushyigikirwa na leta ya RD Congo ndetse abawugize bakaba bari mu barwanyi bizewe mu ngabo z’Igihugu ariko ntizagaruka ku mpungenge z’uwo mutwe ku mutekano w’u Rwanda.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *