Ikibazo ni FDLR, ntawe dusaba uruhushya rwo kurinda Igihugu cyacu – Perezida Kagame

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025, yibanze ku masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC muri Amerika, ko niba umutwe wa FDLR utarwanyijwe, ugakomeza kuba ikibazo cy’umutekano muke, ntawe u Rwanda ruzasaba uruhushya rwo kwirindira umutekano.
Perezida Kagame akomeje guhakana ibyo u Rwanda rushinjwa byo gushyigikira umutwe wa M23, aho avuga ko abo barwanyi n’ubwo barwanira ukubaho kw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa DRC, batateye icyo gihugu baturutse mu Rwanda ahubwo ngo bagiyeyo bavuye muri Uganda.
Umukuru w’Igihugu avuga ko n’ubwo Leta iyobowe na Trump yakomatanyije ibijyanye n’ubukungu, politiki n’umutekano mu masezerano u Rwanda rwagiranye na DRC, hazabaho ingaruka zikomeye mu kuyashyira mu bikorwa.
Avuga ko igifite akamaro ari ukureba inyungu ku mpande zose (gutanga no guhabwa), aho gukomeza gushinja u Rwanda kuko ngo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo kitatewe n’u Rwanda, ahubwo ngo gifite umuzi muremure w’amateka y’imipaka yaciwe n’abakoloni.
Perezida Kagame avuga ko raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishinja umutwe wa M23 n’u Rwanda guteza umutekano muke muri Congo no kuyisahura amabuye y’agaciro, zigoreka uburyo ikibazo giteye kuko ngo zitibanda ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa na FDLR na Leta ya Congo iyishyigikiye.
Perezida Kagame ati “Mushobora kudushinja gukora ibyo ari byo byose tugomba kugira ngo FDLR idateza u Rwanda ibibazo, ariko ntabwo mwarushinja ibijyanye n’aho iyi ntambara yaturutse kuko buri wese arahazi, aba ba M23 narabivuze ubushize, baturutse muri Uganda, ntabwo baturutse hano.”
Yakomeje agira ati “Ikibazo cyacu muri make ni iki: FDLR yabaye ikibazo kuva kera, ni ikibazo na n’ubu kandi izakomeza kuba ikibazo n’ejo hazaza mu gihe ikomeje kubaho ibangamiye u Rwanda. Nta ruhushya rw’umuntu uwo ari we wese dukeneye ngo turinde Igihugu cyacu.”
Avuga ko u Rwanda ntaho ruhuriye no guteza ibibazo abavuga Ikinyarwanda bisanze ku butaka bwa Congo “bakaba barimo kwirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu na Leta yabo”, aho ababarirwa mu bihumbi bahungiye mu Rwanda.
Perezida Kagame ashima ko hari andi masezerano hagati ya Leta ya Congo na M23 arimo kumvikanwaho muri Qatar, kugira ngo ibibazo by’imbere muri Congo bikemuke, kandi uruhare runini rurenga 75% ngo ni aho rushingiye.
Amasezerano y’i Washington “ntabwo ari Leta zunze Ubumwe za Amerika zizayashyira mu bikorwa, FDLR nikomeza kuba hariya, n’ikibazo ni ko kizakomeza kuhaba, amasezerano arahari, twe tuzakora ibyo twemeye uko bishoboka kandi tuzabikora ari uko n’abandi buzuza uruhare rwabo.”
Perezida Kagame ku bijyanye n’aho Abanyarwanda bageze mu Kwibohora, avuga ko Igihugu kigeze aho gikwiye kuba kiri, n’ubwo buri wese ngo akeneye gukora cyane kugira ngo yibone aho yifuza.
Perezida Kagame ku bijyanye n’abavuga ku buzima bwe, yasubije ko nta wagombye kwibaza ku buzima bw’undi kuko ngo ntawe ubaho iteka, n’ubwo we rimwe na rimwe ngo yagira ikibazo cy’ubuzima aterwa n’imicungire y’abo ashinzwe kuyobora.