Perezida Kagame yahishuye uko Tshisekedi yahawe intebe y’ubutegetsi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, yavuze uburyo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze ku butegetsi abuhawe kubera inyungu yari yitezweho.
Perezida Kagame, yavuze ko ikibazo cya Congo abantu bakirebera hejuru gusa ntibite ku mizi yacyo, ahubwo bagahitamo kugereka amakosa k’u Rwanda, na AFC/M23.
Agaruka ku buryo Perezida Félix Tshisekedi yashyizwe ku butegetsi, yabwiye abanyamakuru ko uyu mukuru w’igihugu yahamagawe ngo ajye ku butegetsi ndetse hari bamwe mu bayobozi bakomeye babigizemo uruhare abandi babirebera.
Ati “Muzi uko Perezida wa RDC [Tshisekedi] yageze ku butegetsi? Yahamagawe mu biro batekereza ko bakorana neza bamuha ubutegetsi. Muzi ko hari n’abakuru b’ibihugu babirebaga? Harimo Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, undi ni Perezida wa Misiri [Sisi] undi ni Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.”
Perezida Kagame kandi asubiza abanyamakuru yavuze ko bazegera aba bayobozi bakabonana nabo ubundi bakababaza iby’ibi bibazo.
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo biri muri Congo bikomeza kugenda bishyirwa ku Rwanda kandi ntaho ruhuriye n’itangira ryabyo bikorwa n’abafite inyungu zabo bwite.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu, ari bwo bwatanze uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abandi babyitarutsaga.