RDC nidasenya FDLR u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo uko bisanzwe – Perezida Kagame

RDC nidasenya FDLR u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo uko bisanzwe – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda ruzubahiriza amasezerano aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yo gushakira amahoro uburasirazuba bw’iki gihugu, ariko kandi nikidasenya FDLR u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo uko bisanzwe.

Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nyakanga ku munsi wo kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 31.

Perezida Kagame yagarutse ku masezerano y’amaharo u Rwanda ruherutse gusinyana na RDC, ashimangira ko mu gihe icyo gihugu cyaba kitubahirije ibiyakubiyemo, bizagira ingaruka ku byo u Rwanda rwiyemeje gukora.

Ati “Amasezerano yo arahari, hari ibyo abayashinzwe bemera gukora buri umwe ku giti cye cyangwa se gukorera hamwe, ntabwo rero iteka abantu bose bavugisha ukuri no mu byo bemeye ku mugaragaro, ariko navuga ku ruhande rw’u Rwanda ko ibyo twemeye ko bishoboka, ariko bihera ku by’abandi nabo bakora ibyo twemeranyijwe”.

Perezida Kagame avuga ko abandi nibadakora ibyo impande zombi zemeranyijweho bizagira ingaruka, kuko u Rwanda narwo ruzashyira mu bikorwa ayo masezerano ari uko impande zombi bireba zayubahirije.

Perezida Kagame yashimangiye ko aya masezerano natubahirizwa cyangwa ntabashe gushyirwa mu bikorwa hazashakwa indi nzira, igihe ubundi buryo butaraboneka u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde Abanyarwanda n’Igihugu, aho kubura umutekano bitewe n’uko abandi batujuje amasezerano.

Abajijwe icyo u Rwanda ruzakora igihe RDC itazasenya umutwe wa FDLR, yasubije ko ruzakomeza guhangana n’iki kibazo uko bisanzwe.

Ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nidasenya FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano, bizasaba u Rwanda gukomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rubikoramo”.

Gusenya FDLR ni imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byashyizeho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Rwanda rugaragaje ko uyu mutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wahawe rugari muri RDC kandi biteje ikibazo ku mutekano warwo.

Ati “Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twarashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho, n’ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiriye gukora mu gihe FDLR iri hafi n’imipaka yacu. Nta bufindo bushobora gukoreshwa (mu gukemura ikibazo), ahubwo igikenewe ni ugukora icyo ukwiriye gukora mu gukemura ikibazo.”

Aya masezerano akubiyemo ko u Rwanda na RDC bemeranyijwe kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya Leta yitwaje intwaro.

Harimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC (MONUSCO) no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.

Mu bindi byasinywe, harimo ko RDC igomba kwita ku biganiro biri gukorwa hagati yayo na AFC/M23, birimo kuba bigizwemo uruhare n’umuhuza ari we Leta ya Qatar, kandi ko impande zombi [u Rwanda na RDC] zigomba gushyigikira ko bigera ku musozo bigatanga n’umusaruro witezwe.

RDC yasabwe kandi kugira uruhare mu gucyura mu mutuzo kandi ku bushake no mu buryo buhesha icyubahiro impunzi.

Donald Trump ubwo yakiraga ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, yasabye ko amasezerano ya Washington yashyirwa mu bikorwa, bidakozwe gutyo ingaruka zabyo zikaba nyinshi.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *