DRC ifite abacanshuro 120 bayobora Drones mu ntambara irwana na M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje kwiringira abacanshuro mu kurwanya umutwe wa M23, aho irimo gukoresha abagera ku 120 bo muri sosiyete y’abikorera yitwa Agemira, ifite inkomoko muri Bulgaria.
Aba bacanshuro bafasha Igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) mu gukoresha utudege tutagira abaderevu (drones) n’izindi ndege z’intambara, mu mirwano ikomeye ibera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Aba bacanshuro bafite ibirindiro mu mijyi ya Kinshasa na Kisangani, aho bakoresha indege zitagira abaderevu zo mu bwoko bwa CH4, kandi bakagaba ibitero byo mu kirere mu ntambara ihanganishije ingabo za Leta n’inyeshyamba za AFC/M23.
Gusa, n’ubwo ifite uruhare rukomeye mu gufasha igisirikare cya Congo, Agemira irateganya kurangiza akazi yashinzwe mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2025, akaba ari bwo izaba ivuye muri icyo gihugu.
Congo yakomeje guhakana ko ikoresha abacanshuro, ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka haza kugaragara abacanshuro 291 b’ikigo cyitwa Congo Protection (CP), ubwo bahabwaga ubuhungiro mu bigo by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO biri mu mujyi wa Goma, ubwo M23 yirukanaga FARDC i Goma.
Raporo y’itsinda ry’impuguke za Loni (UN Group of Experts) yaje kwerekana ko hari uruhare rukomeye rw’abacanshuro muri Congo, aho yavugaga iby’abacanshuro ba CP bavuye muri icyo gihugu bakajyanwa iwabo i Burayi (muri Romaniya) banyuze i Kigali, nyuma y’ubwumvikane hagati y’Umuryango w’Abibumbye na Leta y’u Rwanda.
Mu gihe abakozi ba CP bari bamaze kuva muri Congo, bagenzi babo 120 ba Agemira bo bakomeje gufasha FARDC kugeza n’ubu.
Iyo raporo ya UN yanavugaga ko mu kwezi k’Ukuboza 2024, Leta ya Congo yagiranye amasezerano y’imyaka itanu n’uwahoze ari umuyobozi w’Ikigo Blackwater (ubu cyitwa Academi) cy’Umunyamerika Erik Prince, uzwi cyane mu bikorwa bya gisirikare by’abikorera.
Yifashishije ikigo cye gifite amashami mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Erik Prince yatanze amahugurwa ku ngabo zirwanira ku butaka, gukoresha drones zifite intwaro hamwe no gukoresha ikirere, byose bigamije gufasha FARDC guhashya M23 mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo hamwe na Ituri.
Mu rwego rwo guha imbaraga urugamba, Leta ya Congo ngo yashyizeho igipolisi gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro bituruka mu bice biberamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu ntara ziberamo intambara.
Erik Prince wabaye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashinze umutwe wa Blackwater mu 1997, awuyobora kugeza muri 2009, ndetse aza kuwugurisha mu mwaka wa 2010.
Kugeza ubu Prince abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho ategekera ibikorwa byo kurinda umutekano hirya no hino ku isi.
Ibi byose bishimangira uburyo igisirikare cya Congo(FARDC) cyishingikirije ku bacanshuro b’abanyamahanga haba mu buryo bwa tekiniki n’amayeri y’urugamba, bikaba byateza impungenge ku bijyanye n’ubusugire bw’Igihugu no kutagirira icyizere inzego z’umutekano bwite z’icyo gihugu.