Nyanza: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we

Umugabo witwa Ahimana Félicien wo mu Karere ka Nyanza, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kuba intandaro y’urupfu rw’umugore we.
Aya amakuru yamenyekanye ku wa 06 Nyakanga 2025 mu gihe iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyanza gaherereye mu Murenge wa Busasamana.
Uyu mugabo Ahimana w’imyaka 26 bikekwa ko yaba yarishe umugore we Murebwayire Esther w’imyaka 28 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Bivuga ko bari bamaranye imyaka umunani babana ariko mu makimbirane ashingiye ku businzi bw’umugabo.
Bivugwa ko mu ijoro ryo ku wa 03 Nyakanga 2025, mu rugo rw’aba bombi habaye amakimbirane, uyu mugabo agakubita umugore we, uwakubiswe ntiyajyanwa kwa muganga, ndetse ntibyanamenyeshwa inzego z’ibanze.
Nyuma y’iminsi ni bwo byamenyekanye ko uyu Murebwayire yapfuye, bigakekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’umugabo we ntajyanwe kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza ndetse runata muri yombi ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu kugira ngo hamenyekane impamvu yia umugore we.
Ati “Umurambo wajyanywe mu Bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Na ho ukekwaho kwica umugore we afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Busasamana kugira ngo iperereza rikomeze.”
Uyu mugabo n’umugore we bari bafitanye abana babiri ndetse baka babanaga mu buryo bitemewe n’amategeko.
Ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.