NAEB, CEPAR na One Acre Fund-Tubura basinye amasezerano y’ubufatanye mu kwegereza abahinzi b’ikawa ifumbire

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Ihuriro ry’abohereza ikawa mu mahanga bakanayitunganya (CEPAR) hamwe na One Acre Fund-Tubura, basinye amasezerano y’imikoranire, agamije kwegereza abahinzi b’ikawa ifumbire.
Aya masezerano agamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’Igihugu mu guteza imbere ubuhinzi n’ubukungu muri rusange.
Kuva mu gihembwe cy’ihinga cya 2026A, ifumbire yo mu bwoko bwa ‘NPK 22-6-12+3S’, izajya igezwa ku bahinzi na One Acre Fund-Tubura. Abahinzi b’ikawa bazatangira kubona ifumbire mu kwezi kwa Cyenda 2025, bikazabaha umwanya uhagije wo gutegura imirima no gutera ifumbire mu ikawa ku gihe.
Uyu mwaka ifumbire izagezwa ku muhinzi w’ikawa iriho nkunganire. Igiciro cy’ifumbire ni 1,592Frw ku kilo. Umuhinzi w’ikawa azishyura 796Frw ku kilo angana na 50%, na ho andi 50% asigaye yishyurwe na NAEB na CEPAR nka nkunganire.
Kuko nta fumbire y’ubuntu izatangwa, abahinzi b’ikawa barasabwa kwitegura kare, bagakorana n’inganda zitunganya ikawa ndetse n’abakangurambaga ba One Acre Fund-Tubura babegereye, kugira ngo bazabone ifumbire.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Umuyobozi mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagize ati: “Ubu buryo buhuriweho, bugaragaza gahunda irambye yo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi bw’ikawa y’u Rwanda, binyuze mu gufasha abahinzi kubona ifumbire nziza, mu buryo bwiza kandi ku gihe, na bo babigizemo uruhare. Turasaba buri muhinzi w’ikawa kubyaza umusaruro aya mahirwe, kuko iyo ukoresheje ifumbire nziza kandi neza, bizamura umusaruro n’ubwiza bw’ikawa, bikihutisha iterambere.”
Umuyobozi mukuru wa One Acre Fund-Tubura, Belinda Bwiza, yavuze ko: “Aya masezerano yasinywe hagati ya NAEB, CEPAR na One Acre Fund-Tubura ni urugero rw’ibifatika bishoboka, iyo Inzego za Leta, Abikorera n’Abafatanyabikorwa mu iterambere bahuje imbaraga. Binyuze mu ihuzabikorwa, ubukangurambaga n’igenamigambi rishingiye ku bahinzi, ubu bufatanye ni umusingi w’iterambere ry’ubuhinzi bw’ikawa y’u Rwanda ndetse n’iterambere ry’abahinzi muri rusange.”