U Rwanda rwoherereje toni 40 z’ibiribwa n’imiti abo muri Gaza

U Rwanda rwoherereje toni 40 z’ibiribwa n’imiti abo muri Gaza

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubwami bw’Abaheshimite bwa Yorodaniya, bagejeje ubufasha burimo toni zisaga 40 zirimo ibiribwa n’imiti byo gufasha abaturage bari mu kaga mu Ntara ya Gaza.

U Rwanda rwatangaje ko nk’uko rwakoze igikorwank’iki mu bihe byabanje, muri iki Cyumweru rwagejeje ubu bufasha i Amman bushyikirizwa Umuryango usanzwe ukora ibikorwa by’urukundo wa ’Jordan Hashemite Charity Organization’.

Iyi nkunga ije yiyongera ku yo u Rwanda rwaherukaga gutanga muri Gicurasi uyu mwaka, igizwe na toni zisaga 20 z’ibiribwa n’imiti. U Rwanda ruvuga ko iyi nkunga igamije gushyigikira ingamba mpuzamahanga zashyizweho.

Ku nshuro ya mbere muri 2023, u Rwanda rwari rwatanze toni 16 z’inkunga y’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti. Umwaka wakurikiyeho wa 2024, rwatanze inkunga igizwe na toni 19 z’ibiribwa birimo ibigenewe abana, imiti ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga.

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *