Karasira Aimable yasabiwe gufungwa imyaka 30

Ubushinjacyaha bwasabye urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ko rwakatira Karasira Aimable igifungo cy’imyaka 30.
Karasira ashinjwa ibyaha birimo guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ubushinjacyaha buhamya ko byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
Ashinjwa kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Abanyamategeko ba Karasira, Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Felicien, bo bagaragaje ko Karasira adakwiye guhamwa ibi byaha kandi ko bizeye ubutabera.
Karasira yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi afite wo kubiba amacakubiri no guhakana jenoside.
Ku bijyanye n’inkomoko y’amafaranga yafatiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Karasira yayakuye mu barwanya Leta bari bashyigikiye ibyo yavugaga.
Karasira we yavuze ko yari atunze menshi arimo imperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda yabereye umukozi ndetse n’amafaranga yohererejwe n’abagiraneza, kandi ngo nta cyari kuyamutwara kuko akiri ingaragu.
Karasira yatawe muri yombi muri Gicurasi 2021, akaba afungiwe mu igororero rya Nyarugenge. Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rwe uzamenyekana tariki ya 30 Nzeri 2025.