OMS yahaye Perezida Kagame igihembo cyo kurwanya ibyorezo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryageneye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame igihembo cyo kumushimira ubuyobozi yagaragaje mu guharanira ko hajyaho uburyo bwo gukumira, kwitegura no guhangana n’ibihe by’ubuzima bidasanzwe.
Igihembo cyatanzwe n’Umuyobozi wa WHO, Dr Tedros Ghebreyesus Adhanom, cyakiriwe n’Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i Geneva mu Busuwisi Urujeni Bakuramutsa, mu izina rya Perezida Kagame.
Perezida Kagame yashimiwe ubwo hasozwaga igikorwa cyo gutangiza Amasezerano Mpuzamahanga yo gukumira ibyorezo agamije gufasha ibihugu byose kubona uburenganzira n’ubushobozi busesuye bwo guhangana na byo.
Perezida Kagame yashimiwe na OMS, mu gihe inzego zitandukanye zidahwema kumushimira ubwitange ashyira mu guharanira kubaka inzego z’Afurika zitajegajega by’umwihariko urw’ubuzima.
Mu Kuboza 2024 u Rwanda rwatangaje ko rwatsinze burundu icyorezo cya Marburg, nyuma y’urugendo rutoroshye inzego z’ubuzima zari zimaze zihanganye na cyo.
Hakurikiyeho gukurikirana ibirombe byagaragayemo uducurama twacyanduje abantu ku buryo tutazongera guhura na bo ngo tubanduze indwara.
Icyo gihe OMS yagaragaje ko kugera kuri iyo ntambwe byavuye mu muhate w’u Rwanda wo guharanira ko ubuzima bw’abaturage bubungabungwa ariko n’ubufatanye bw’inzego z’ubuzima mpuzamahanga.
Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) rishinzwe Gushakira Inkunga Ubuvuzi bw’Imbere muri Afurika no kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye ku Mugabane binyuze mu kwimakaza kwishakamo ubushobozi.
Amasezerano Mpuzamahanga yo kurwanya Ibyorezo yemejwe muri Gicurasi 2025, akaba ari yo ya mbere agenga ibyorezo yemejwe mu mateka y’Isi.
Ni umwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange y’Urwego rw’Ubuzima washyize iherezo ku biganiro byamaze imyaka itatu byakozwe na za Guverinoma mu guhangana n’ingaruka za COVID-19.
Ikindi cyari kiraje ishinga za Guverinoma kwari uguharanira kugera ku ntego yo gufasha Isi kurushaho kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo by’ahazaza mu buryo bungana.
Dr Tedros yagize ati: “Uyu munsi Isi iratekanye, ndashimira ubuyobozi, ku mikoranire n’ukwiyemeza kw’Ibihugu by’abanyamuryango batoye aya masezerano ya WHO. Ni intsinzi ku buvuzi rusange, siyansi n’ubufatanye bw’Inzego.”