U Rwanda rwongereye ikoranabuhanga mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga

U Rwanda rwatangiye kohereza mu mahanga ikintu gishya kitari ikawa, icyayi cyangwa se amabuye y’agaciro, ahubwo ni za ‘systems’ z’ikoranabuhanga, zoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi rurimo kwinjiza amafaranga kubera izo serivisi.
Ku wa Gatatu, tariki 9 Kamena 2025, Inteko rusange ya Sena yemeje raporo yakozwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubufatanye n’Umutekano, nyuma y’inama yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga.
Intego y’iyo nama kwari ukureba uko u Rwanda rushyira mu bikorwa ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (South-South Cooperation). Ibyavuyemo byagaragaje ko ikoranabuhanga ari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane u Rwanda rwatangiye kugurisha mu mahanga.
Nk’uko raporo ya Sena yabigaragaje, ibihugu nka Eswatini, Chad, Guinea na Kenya byamaze gutangira gukoresha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bwakozwe n’u Rwanda, cyane cyane mu nzego z’imiyoborere ishingiye ku ikoranabuhanga, ‘systems’ zikoreshwa mu nzego z’ubuzima, ndetse no mu itangwa rya serivisi ku baturage.
Ibyo bikorwa by’ikoranabuhanga bijyana n’amahugurwa ndetse n’ubujyanama bujyanye n’amategeko abigenga, kubera ko u Rwanda ntirutanga izo porogaramu gusa, ahubwo runafasha mu gukora ivugurura rya serivisi rihuzwa n’ibiba bikenewe byihariye mu gihugu runaka.
Ayo mahanga ntabwo yigira ku Rwanda gusa, ahubwo arishyura kugira ngo ashobore kwigana no gukoresha iryo koranabuhanga ryarwo.
Iyo gahunda ikurikiranwa n’Ikigo cy’iIihugu cyitwa Rwanda Cooperation Initiative (RCI), cyashyizweho mu 2018 hagamijwe guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Majyepfo y’Isi.
Ikigo RCI kimaze kwakira intumwa zirenga 7,600 ziturutse mu bihugu 70, ndetse zamaze gusinyana amasezerano 16 y’ubufatanye agamije gufasha ibindi bihugu kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu miyoborere, serivisi z’ikoranabuhanga rigezweho, uburezi n’ubuzima.
Nubwo raporo ya Sena itarondoye amazina ya buri koranabuhanga ryoherejwe mu mahanga kugeza ubu, ariko ikinyamakuru Kigali Today cyamenye ko imbuga nka IREMBO ndetse na system ya RRA ikoreshwa mu gukusanya imisoro n’amahoro hifashishijwe ikoranabuhanga, ari zimwe mu zo ibyo bihugu bikeneye cyane.
IREMBO ni urubuga rusanzwe rukoreshwa n’Abanyarwanda mu gusaba no kwishyura serivisi za Leta zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo nko gusaba indangamuntu, icyemezo cy’amavuko, uruhushya rwo gutwara imodoka, ibyangombwa by’ubutaka n’ibindi.
Hamwe n’urwo rubuga rw’IREMBO, abaturage bashobora gusaba no guhabwa serivisi za Leta zirenga 400 batarinze kujya ku biro by’aho zitangirwa, cyangwa ngo bajye gutonda imirongo.
System ya RRA, ifasha abasora gutanga imisoro mu gihe nyacyo hatabayeho ubukererwe, igafasha no kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, yifuzwa n’ibihugu byinshi bishaka kuvugurura uburyo byakusanyagamo imisoro ndetse no guhangana n’abayinyereza.
Ikindi ni uko ibihugu bya Lesotho, Chad na Eswatini birimo kwitegura gutangiza izindi systems nshya cyangwa kuvugurura izisanzwe, zishingiye ku buryo u Rwanda rwabikoze. Hari izo ibyo bihugu bisanzwe bifite, ariko bikeneye n’izindi nyinshi.
Hari igihugu kimwe bivugwa ko cyamaze kwishyura za miliyoni z’Amadolari kigura izo systems, kubera ukuntu zizewe kandi zikora neza mu kugeza serivisi za Leta ku baturage kandi ku giciro gito. Izo serivisi zirimo byinshi birenze kode gusa, kuko harimo n’amahugurwa, amategeko abigenga ndetse n’ubufasha buhoraho.
U Rwanda rwatangiye gufata izo serivisi nka kimwe mu by’ingenzi rucuruza mu mahanga, kandi zatangiye kuba kimwe mu bituma amafaranga aturuka hanze yinjira mu gihugu.
Abasenateri bashimye izo mpinduka, bavuga ko u Rwanda rutakiri mu gihe cyo gutanga inama gusa, ahubwo ko rutangiye gucuruza no kubyaza umusaruro udushya rwihangiye.
Raporo ya Sena isaba ko ikigo cya ‘Rwanda Cooperation Initiative’ cyakongererwa ubushobozi kurushaho, harimo kucyongeramo amafaranga ndetse no kugifasha kugira imikoranire ihamye n’ibigo by’ikoranabuhanga byigenga.
Abayobozi bavuga ko u Rwanda rugenda rwerekana ko ari ihuriro ry’ibintu bishya bivumburwa muri Afurika, kandi ko ibihugu by’Afurika bishobora gufatanya ubwabyo mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari, bitabaye ngombwa gutegereza gusa ibituruka mu bihugu bikize byo mu Majyaruguru y’Isi.
Sena yanagaragaje ko ari ingenzi kongera ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibihugu by’Afurika ubwabyo.
Mu gihe ubucuruzi bwa Afurika, ubwinshi bukorerwa hanze y’Umugabane, ubu buryo u Rwanda rurimo gukoresha, bushobora gufasha kongera ubufatanye hagati y’Abanyafurika ubwabo.
Sena yasabye kandi ko habaho ubugenzuzi bwimbitse kuri RCI no ku mishinga yayo yo kohereza ikoranabuhanga mu bindi bihugu, ikomeje kugenda yiyongera.
Abasenateri kandi bagaragaje ko ari ngombwa gukurikirana uburyo ubwo bufatanye buganirwaho, bushyirwa mu bikorwa ndetse bugasesengurwa by’umwihariko, kuko bigaragara ko u Rwanda rutangiye kungukira mu gucuruza ibisubizo by’ikoranabuhanga rwihangiye.
Iyo raporo isaba ko Inteko Ishinga Amategeko yagira uruhare rugaragara mu kugenzura ibyiza bituruka muri ubwo bucuruzi bushya, yaba mu rwego rw’ubukungu, ububanyi n’amahanga bishingiye ku bufatanye n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kugira ngo udushya tw’u Rwanda tubungabungwe kandi turindwe neza, bijyanye n’inyungu z’Igihugu.