Abaturage b’u Rwanda bamaze kurenga miliyoni 14

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko abaturage b’u Rwanda biyongereye bakagera kuri miliyoni 14,1 bavuye kuri miliyoni 13.2 mu mwaka wa 2022.
NISR ishimangira ko abiganje ari urubyiruko ibyo bikaba bishimangira intambwe ikomeye iganisha igihugu mu iterambere, kubaka ibishya no kubaka ubudahangarwa.
Isesengura ry’Ibarura rusange rya Gatanu ry’Abaturage (RPHC5) rya 2022, ryerekanye ko umubare w’Abanyarwanda wari miliyoni 13,2 aho bazamutseho 2.3% ugereranyije n’ibarura rusange rya 2012.
Imibare ya 2022 igaragaza ko abagore bari 6.817.068 bangana na 51,5% by’abaturage bose, mu gihe abagabo bari 6.429.326, bingana na 48.5%.
Iryo sesengura ryagaragaje ko Umujyi wa Kigali ari wo ufite abaturage benshi batuye mu mijyi kurusha ahandi aho bangana na 86.9%, mu gihe Intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare muto w’abatuye mu mijyi bangana na 14.8%.
Iryo barura kandi ryagaragaje ko ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ari zo zituwe cyane, kuko zigize kimwe cya kabiri cy’abaturage bose b’u Rwanda.
Ku rwego rw’Uturere, aka Gasabo ko mu Mujyi wa Kigali ni ko gafite abaturage benshi kurusha utundi, mu gihe Kicukiro ari ko gafite ubucucike bwinshi bw’abaturage mu gihugu.
Uturere nka Nyaruguru ko mu Majyepfo na Nyabihu ko mu Burengerazuba ni two dufite abaturage bake kurusha utundi, naho Kayonza yo mu Burasirazuba ni yo ifite ubucucike buke bw’abaturage mu Rwanda.
Ikigo cyigenga cy’ibarurishamibare cy’Abanyamerika ‘Real Time Statistics Project’, kibinyujije ku rubuga rwacyo ‘Worldometer’ kigaragaza ko imibare y’abaturage b’u Rwanda yagiye izamuka uko imyaka yagiye isimburana kuko mu 1960 bari miliyoni 3 ariko baza kuba miliyoni 7,3 mu 1990.
Mu 1995 baje kugabanyuka bagera kuri miliyoni 5,6 bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ariko, mu 2000 bariyongereye bagera kuri miliyoni 8,2.
Worldometer igaragaza ko mu 2030 abaturage b’u Rwanda bazaba bageze kuri miliyoni 16,1 mu gihe mu 2050 bazaba ari miliyoni 22,7.