U Rwanda rukomeje gutera ishyari ibindi bihugu byo mu Karere

U Rwanda rukomeje gutera ishyari ibindi bihugu byo mu Karere

Mu mujyi wa, Nayirobi mu murwa mukuru wa Kenya, itsinda ry’abanyeshuri bakurikiye imbwirwaruhame Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari gutanga mu nama mpuzamahanga atajenjetse, akita itungo ririnda urugo mu mazina yaryo, maze uko basoma agakawa batangira kuganira, nuko umwe muri bo witwa Sharon atera hejuru ati “Uyu mugabo ararenze. Iyo avuga uba wumva azi neza icyo ashaka. Abayobozi bacu nabo turabategereje ngo bazibe ibyuho biri hirya no hino, badukize imungu ya ruswa.”

Ikiganiro nk’iki kigenda kigaruka ahantu henshi muri Afurika, aho usanga urubyiruko rugereranya abayobozi b’ibihugu byabo n’u Rwanda, akenshi ugasanga bakomera amashyi iki gihugu, abandi bakabivuga bafite umujinya. Ntibivuze ko u Rwanda ari ntamakemwa, habe na gato rwose. Icyakora, mu myaka mirongo itatu ishize, u Rwanda rwabaye nk’umunyeshuri bandebereho ku mugabane wa Afurika. Mbese ni nk’umunyeshuri utuma abandi bagaragara nk’abanebwe kandi birangariye mu byabo.

Izingiro ry’ibi byose ariko ririmo umukuru w’Igihugu Paul Kagame, we ubwe akaba nka wa munyeshuri w’icyogere, usanga amashuri yose atinya, ariko nanone akamwubahira ubwenge bwe.

Iterambere rigaragarira mu bipimo mpuzamahanga

Kurabagirana k’u Rwanda, si ishaba cyangwa amahirwe, ahubwo ni imbuto zo kwiyemeza n’amahitamo guhera ku bayobozi bakuru kugera ku muturage wese. Reka dufate urugero rw’ibipimo bya Banki y’Isi, mu cyegeranyo cyayo kijyanye n’ishoramari- World Bank’s Doing Business Index, aho u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri Afurika ndetse rukaza mu bihugu bya mbere ku rutonde rw’Isi buri mwaka. Ruriya rutonde rwa Banki y’Isi, si umurimbo, ari nayo mpamvu u Rwanda rwaruhaye agaciro, maze rwemera gukora impinduka za ngombwa kandi zigoye mu misoro, mu byangombwa bihabwa abashoramari, mu kwandikisha no guhererekanya ubutaka, n’ibindi.

Bimwe mu bihugu bya Afurika byamaze kubona intero y’u Rwanda, bitangira nabyo kubikurikiranira hafi; uko u Rwanda rwagendaga ruzamuka amadarajya, ibihugu bya Kenya, Ghana, ndetse na Nijeriya byatangiye nabyo gufata umuhanda, inzira biyihata ibirenge.

Aha rero niho urutonde rw’si muri ibi cyangwa biriya rwatangiye kuba ikintu abanyamakuru baheraho bapima imibereho y’ibihugu, ndetse n’abaturage batangira kumenya uko bazajya babaza ababayobora kubakorera ibibagenewe batijana, kugira ngo nabo bagere ikirenge mu cy’ababeretse urugero.

Tutagiye kure erega, iki cyumweru turimo gusoza, Raporo y’Ishami ry’Umuryoango w’Abibumbye Rishinzwe kurwanya Sida yerekana ibihugu bizagera ku ntego z;isi za 2030, yerekanye ko u Rwanda ruri mu bihugu bicye biri mu murongo mwiza.

Iyi raporo yashimye urwego rw’igihugu rw’ubuzima kubera gukora neza, kwerekana ibyo igihugu kigeraho hakoreshejwe ibipimo bifatika, ndetse n’uruhare rwa buri muturage muri rusange.

Iri shimwe u Rwanda rwahawe, si impanuka cyangwa akantu kabayeho rimwe, ahubwo bihoraho.
Gukora ibyiza birenze igipimo abandi batekereza u Rwanda rwabigize indahiro, ku buryo biruhesha ibipimo byiza mpuzamahanga bidashobora kwirengagizwa n’uwo ari we wese.

BK Arena ibateye ishyari

Ubwo u Rwanda rwatahaga inzu ya BK Arena mu 2021, mu karere bakanuye amaso. Kuri Miliyoni ijana z’Amadorali ya Amerika, iyi nyubako y’imikino n’imyidagaduro yubatswe mu myaka ibiri, ihita ifata umwanya wa mbere mu karere.

Kuva yatahwa, ubu imaze kwakira imikino y’intoki ya Basketball y’igikombe cya Afurika, Inteko rusange ya FIFA, CHOGM, inama mpunzamahanga zitabarika, ibitaramo bihambaye ndetse n’andi marushanwa ya siporo.

Bidatinze, ibindi bihugu bya Afurika byahise bikurikiraho, bigera ikirenge mu cy’u Rwanda; Kenya yaratangiye mu 2023 itangaza gahunda yo kubaka sitade zirindwi bitewe n’igitutu Leta yashyizweho n’abaturage.

Uganda ubwo na yo yahise yihuta ivugurura sitade Namboole ndetse itangira no kwerekeza amaso ku bibuga binini byubakiye n’inzu z’imyidagaduro.
I Kinshasa Muri Congo naho, bahise bahutiraho bubaka Arena, nabo babikuye ku gitutu n’agashyari batewe n’u Rwanda.

Mu myaka yashize, Inzu nka BK Arena zafatwaga nk’inyubako zishobora kubakwa gusa n’ibihugu by’i Burayi cyangw ibyo mu Kigobe bicukura Peteroli, ariko u Rwanda rwahinyuje iyo myumvire, ku buryo BK Arena yarenze kuba inzu, ahubwo iba impinduramatwara.

Aha niho umuntu ukoresha imbugankoranyambaga muri Kenya yagize ati “mbere ya BK Arena, ntabwo twigeze dutekereza ko inyubako nk’iriya ari ikintu Afurika yakwigerereza, ariko noneho buri mu minisitiri arashaka kuyubaka. U Rwanda rwaberetse ko bishoboka.”


Visit Rwanda ibaye Akabarore

Mu mwaka wa 2018, u Rwanda nabwo rwaratunguranye maze rusinya amasezerano y’ubufatanye n’Ikipe yo mu irushanwa ry’U Bwongereza, Arsenal, ndetse bidateye kabiri yongeraho Paris Saint-Germain (PSG).

Ubu noneho Visit Rwanda imaze kwamamara isigaye igaragara mu kibuga ku myambaro y’abakinnyi, kandi u Rwanda kugeza ubu ni cyo gihugu cya mbere cya Afurika cyamamaje izina ryacyo ku rwego rw’isi.

Iki ni ikintu abantu babanje kubona nk’ubwishongozi, ariko byahinduye amateka y’igihugu, imibare y’ubukerarugendo iratumbagira, ingendo z’indege ziba nyinshi, maze igihugu cyubaka izina imbere y’amahanga.

Aha rero, ibindi bihugu byahise bishaka nabyo uko byakwigaragaza, maze mu 2022 abaturanyi bo mu Majyaruguru y’u Rwanda batangiza “Genderera Uganda, Ihembe rya Afurika”, ku buryo ubona ko ari gahunda barebeye ku Rwanda. Ghana na Kenya na bo batangiye kureba uko bagendera muri uyu mujyo, bagakoresha ibimenyabose n’imbuga nkoranyambaga mu kwimenyekanisha no kureshya abakerarugendo.

Aha naho, u Rwanda rwagaragaje ko kwimenyekanisha atari ikintu cyo mu bihugu byateye imbere, ahubwo igihugu gito cya Afurika nacyo cyabigeraho.

Diplomasi ya siporo ikwiriye Afurika yose

Uretse guteza imbere ubukerarugendo, u Rwanda rwakomerejeho ruhamya intambwe maze rugirana amasezerano n’andi makipe yo mu Burayi ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati.

Umwaka ushize, U Rwanda rwari rumaze kugirana amasezerano n’amakipe agera kuri atanu arimo Arsenal, PSG, Bayern Munich, Atletico Madrid n’indi ikiri kuganirwaho.

Ibi byose ntabwo ari akantu k’umunsi umwe, ahubwo ni gahunda ndende y’igihugu kihaye intego ifatika.

Aha naho kandi, ibihugu bya Afurika na none byahise bikomereza kuri uru rugero, maze mu 2024, Congo Kinshasa igirana amasezerano na FC Barcelone, maze ibitangazamakuru bikomeye binenga urwo rwiganwa.


Mu byoherezwa mu mahanga, u Rwanda rwongeyeho ikoranabuhanga

Kugeza ubu kandi, u Rwanda ntabwo rugicungira ku ikawa, icyayi, cyangwa amabuye y’agaciro gusa, ahubwo mu byoherezwa hanze, ubu noneho rwongeyeho n’ikoranabuhanga.

Muri uku kwezi, Sena y’u Rwanda yemeje raporo ivuga ko u Rwanda ruri kwinjiza amafaranga mu kugurisha mu mahanga imbuga z’ikoranabunga nk’Irembo, urubuga ruratangirwamo serivise nyinshi za Leta, hamwe n’iz’ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority.

Ibihugu birimo Eswatini, Chad, Guinea, Kenya, na Lesotho byashyize mu bikorwa cyangwa se bigura iri koranabuhanga aho batishyuraga gusa ikoranabuhanga, ahubwo n’amahugurwa, ndetse na politiki zirishyiraho. Hari igihugu cyo muri Afurika cyo cyanabivuze ku mugaragaro ko aho kugira ngo gikoreshe abiyita inzobere b’i Burayi baza bakabaca amafaranga y’umurengera, bahisemo gukoresha ikoranabuhanga ryo mu Rwanda.

Kigali, umurwa mukuru w’inama mpuzamahanga

Gahunda y’u Rwanda yo kuba umurwa mukuru w’inama mpuzamahanga mu ruhando rwa Afurika yafashe umurongo uhamye nyuma yo kwakira inama CHOGM mu 2022. Umujyi wa Kigali wakoze akazi gakomeye ko gutunganya ibikorwa remezo none ubu ruhora rwakira inama nyinshi ziri ku rwego mpuzamahanga uhereye ku nama y’iteramnbere ry’abagore, Women Deliver ukagera kuri Transform Africa.

Ibi nabyo byabaye intangiriro ku bindi bihugu. Ni bwo Kenya yatangiye kwagura inzu mpuzamahanga y’inama yitiriwe Kenyatta, Uganda na yo ihera ko yihutisha umushinga wayo wo kuzana inyubako yayo nini y’inama. Aha kandi, Nijeriya na yo yahise itangira gahunda yo gukurura inama I Abuja na Lagos.

Aha rero, u Rwanda rwerekanye ko gahunda y’ubukerarugendo atari imitako yibereye aho, ahubwo ni ubucuruzi buhamye.

Ntabwo tuvuze ko ibindi bihugu bitakoraga ibi, ahubwo hari ibindi bintu bitagenda neza muri ibyo bihugu bindi, maze bigatuma abaturage baho bibaza ikibazo gihari mu by’ukuri.

Ikindi kandi, ntibivuze ko u Rwanda rwo ruri nta makemwa, ariko n’abajya barusebya, nabo bazi neza ko gahunda zarwo zikora, kandi neza. Imodoka zitwara abagenzi zigendera ku gihe, abakozi ba Leta bagakora neza, uwanditse imeyili arasubizwa, mbese hari gahunda igaragara.
Mu minsi ishize, umuhanga w.Umwarimu muri Kaminuza yagize ati “U Rwanda rushobora kuba rutari muri za Demokarasi muvuga, ariko ni Leta ikora neza. Ariko ibyinshi mu bihugu byacu ntacyo biri cyo muri ibyo byombi.”

U Rwanda mu bicu

Iterambere ry’u Rwanda ryarazamutse rigera mu bicu. Itangira n’iterambere rya RwandAir ryatunguye benshi, batangazwa n’ukuntu agahugu gatoya, kadakora ku nyanja kashoboye gutangiza ikompanyi y’indege.

Gusa ntibyateye kabiri, umusaruro uhita wigaragaza. RwandAir yahise yongere imihanda inshuro nyinshi, yerekeza mu Burayi, ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati. Yafashije ubukerarugendo ndetse ituma igihugu kimenyekana ku isi hose.

Aha rero ibihugu bituranye n’u Rwanda nabwo byahise bivuga biti “twatanzwe, maze Tanzaniya ishora imari itubutse mu guteza imbere Air Tanzaniya, mu gihe Uganda na yo yatangije Uganda Airlines mu 2019, naho Congo irongera igarura Air Congo. Yewe, Sudani y’Epfo na Zambia nazo zakurikiyeho zitangiza Kompanyi yazo, cyangwa se zitangira gukora inyogo yabyo.

Muri macye, u Rwanda rugenda rutangira, abandi nabo bakareba bagakurikira buri kanya.

Ntibashaka kumva intsinzi y’u Rwanda ariko barucungira hafi

Urugendo rw’u Rwanda kuva ku gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugera ku gukomerwa amashyi n’amahanga ntabwo byabaye igitangaza,. Byubakiwe kuri disipline, impinduka zizweho neza, ndetse no gukurikirana buri kintu, kuri buri ntambwe. Ibi rero, byatumye byabereye igisitaza ibihugu bimwe na bimwe, kuko u Rwanda rwerekanye urugero rw’ibishoboka.

U Rwanda ntirupfa kuvuga impinduka mu kanwa gusa, ahubwo rurakora, rukerekana impinduka, ndetse umusaruro rubonye rukawushora ku isoko mpuzamahanga.

Ibi rero ni byo bituma amahanga areba nabi u Rwanda by’umwihariko na Kagame muri rusange, bakamureba nka wa munyeshuri mwiza utsinda mu ishuri ariko agatuma bo bagaragara nk’abanyeshuri b’abaswa, barangaye.

U Rwanda ni umunyeshuri amashuri yose atishimiye kwakira, ariko na none ishuri ryose rizi icyo rishaka rizi ko ibyo u Rwanda rukora bitatambuka batabirebye, ngo babigerageze. Ni nayo mpamvu rero, nk’umugabane ushaka gihindura amateka yawo y’ahazaza, Afurika ikeneye umunyeshuri mwiza nk’u Rwanda.

 

Loading

Dieudonne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *