Agahimbazamusyi k’abakora muri serivisi z’Ubuzima kagiye kujya gatangirwa hamwe n’umushahara

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko irimo kwiga uburyo amafaranga y’agahimbazamusyi agenerwa abakozi bo kwa muganga azwi nka ‘PBF’, yazajya atangirwa rimwe n’umushahara.
Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2025, ubwo iyi Minisiteri yari yitabye Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite, ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC.
Depite Nyirabazayire Angelique agaruka ku bibazo Komisiyo yasanze MINISANTE ikwiriye gutangaho ibisobanura, harimo ikibazo cy’ubukererwe bwo gutinda kwishyura amafaranga y’agahimbazamusyi kagenerwa abakozi bo kwa muganga.
Ati “Igenzura ryagaragaje ko tariki ya 30 Kamena 2024, Minisiteri y’Ubuzima yateganyije ingengo y’Imari ingana na Miliyari 5 na Miliyoni zirenga 221 ijyanye n’agahimbazamusyi, ariko mu itangwa ryayo igenzura ryagaragaje intege nke z’ubukererwe bwo gutanga ayo mafaranga hagati y’iminsi 201 n’iminsi 565. Minisiteri y’Ubuzima yatinze igihe kiri hagati y’iminsi 29 na 205 gutanga ubusabe bw’agahimbazamushyi muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, iyi Minisiteri na yo itinda kuyatanga igihe kiri hagati y’iminsi 24 n’imisni 364”.
Igenzura kandi ryagaragaje ko Amafaranga angana na Miliyari 5 na Miliyoni zisaga 200 yateganyirijwe agahimbazamushyi angana na Miliyoni 644 n’ibihumbi bisaga 800, ajyanye n’igihembwe cya gatatu yagombaga gutangwa bitarenze tariki ya 3 Werurwe 2024, ariko kugeza muri Mutarama 2025 ubwo hakorwaga igenzura yari ataremezwa na MINICOFIN kugira ngo ahabwe abayajyenewe.
Ati “Kuki Minisiteri y’Ubuzima itinda kwandika isaba amafaranga y’agahimbazamushyi muri MINICOFIN, kugira ngo ahabwe abakozi bo mu rwego rw’ubuzima kubera ikibazo cy’umushahara wabo muto? Iyi Ministeri igiye gukora iki kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu”.
MINISANTE yasobanuye uburyo iki kibazo bazagikemura burundu, kugira ngo hatazongera kubaho ubukererwe mu guha agahimbazamusyi abakora mu rwego rw’ubuzima.
Kuri iki kibazo MINISANTE yatangaje ko irimo kwiga uburyo amafaranga y’agahimbazamusyi agenerwa abakozi bo kwa muganga azwi nka ‘PBF’, yazajya ajyana n’umushahara.
Iyakaremye yasobanuye ko impamvu hakunze kubaho ubukererwe mu kwishyura amafaranga y’agahimbazamusyi, zishingiye ku kuba ubusanzwe MINISANTE yishyuraga ayo mafaranga igihembwe kirangiye.
Yavuze ko hafashwe ingamba zigamije kugabanya ubwo bukererwe, binyuze mu gukorana n’inzego zirimo Minecofin, kugira ngo ayo mafaranga ajye yishyurwa ari kumwe n’umushahara.
Ati “Turateganya ko agahimbazamusyi abakozi bo kwa muganga bahabwa, kahuzwa n’umushahara ndetse uwishyura umushahara akaba ari na we wishyura aka gahimbazamusyi. Twabiganiriyeho n’inzego zitandukanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ariko kugeza uyu munsi ntabwo turumvikana igihe bizatangirira.”
Depite Muhakwa Valens, Perezida w’iyi Komisiyo yabwiye abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima gushyiraho gahunda ihamye y’igihe aka gahimbazamushyi kazahurizwa n’umushahara, kuko ari ikibazo kimaze igihe kigaragazwa ntigikemuke.
Ku kibazo cy’abakozi bacye, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ifite intego y’uko buri mwaka abantu 1000 bazajya basoza amasomo ajyanye n’Ubuforomo mu mashuri yisumbuye (Associate Nursing Program, ANP).
Dr Athanase Rukundo, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi n’iz’Ubuzima Rusange muri MINISANTE na we wari witabye PAC, yavuze ko mu gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, umwaka ushize abarangije amasomo y’Ubuforomo bari 203, mu gihe uyu mwaka hazarangiza 438.
Ati “Ubu dufite amashuri 18 yigisha amasomo y’ubuforomo ku rwego rwa A2, intego dufite ni uko ku mwaka hazajya harangiza abanyeshuri 1000.”
Iyi Ministeri yagiriwe inama yo kwita ku bibazo biri mu buvuzi, cyane ku bakora muri uru rwego kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza kandi inoze.